Brazil: Imyuzure yahitanye abagera kuri 90, abarenga 150.000 bava mu byabo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu nkengero z’umujyi wa Eldorado do Sul, mu bilometero 17 uvuye mu murwa mukuru wa Brazil, Porto Alegre, abantu bavuye mu ngo zabo, baryamye ku mihanda kubera imyuzure yibasiye iki gihugu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje, abatabazi barimo kwihutira gukura abantu aho bafatiwe n’imyuzure mu mpande zose za Leta ya Rio Grande do Sul mu majyepfo ya Brazil, ahavugwa ko abantu 90 bamaze guhitanwa n’iyo myuzure kandi ndetse ko abarusimbutse bakeneye ibiribwa n’ibindi bya ngombwa by’ibanze.

Umusore wavuze ko yitwa Ricardo Junior avugana na Reuters yagize ati: “Tumaze iminsi itatu nta biribwa kandi icyo dufite, ni aka karingiti gusa. Ndi kumwe n’abantu ntanazi, sinzi aho umuryango wanjye uri”.

Imyuzure yabangamiye ibikorwa by’ubutabazi, aho abantu mirongo bagikeneye ababakura aho bari n’ubwato, cyangwa kajugujugu mu mazu yangiritse. Utwato duto twazengurutse mu mujyi wuzuye amazi, hashakishwa abarusimbutse.

Ikigo cya Leta gishinzwe kurinda abasivili, cyavuze ko, umubare w’abapfuye, wari wageze kuri 90, ko impfu z’abantu bane zarimo gukorwaho iperereza, mu gihe abantu 131 bari baburiwe irengero kandi abandi 155.000 badafite aho begeka umusaya.

Muri Brazil imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize, aho yatumye inzuzi zuzura, imijyi ikarengerwa, imihanda n’ibiraro bikangirika.

Reuters ivuga I Porto Alegre, umujyi utuwe n’abantu 1.300.000, ku ruzi rwa Guaiba, imihanda yari yarengewe n’amazi.

Abantu hafi ibihumbi 500, nta muriro w’amashanyarazi bafite muri uwo mujyi, no mu yindi byegeranye, mu gihe amasosiyete awutanga, yawufunze ku mpamvu z’umutekano, mu bice byahuye n’imyuzure.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe