Burundi: Abacuruzi b’utubari barataka ibura rya Amstel na Primus ku isoko

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Ibinyobwa by’uruganda rwenga inzoga n’imitobe ‘Brarudi’ byabuze ku isoko yaba mu mujyi wa Bujumbura ndetse no mu ntara zose zo mu Burundi, abasanzwe babirangura bavuze ko uru ruganda kubera ibura ry’amadovize mu gihugu babuze ibikoresho bengamo inzoga.

Mu bice bitandukanye byo mujyi wa Bujumbura, abacuruzi bavuze ko bamaze ukwezi kurenga batabasha kurangura ibicuruzwa by’urwo ruganda.

Amakuru avuga ko uruganda rwa Brarudi rusigaye rugemurira utubari ako akanya, mu gihe byakorwaga n’abasanzwe baranguza, ahanini ngo rurabikora kubera ubuke bw’inzoga.

- Advertisement -

Umwe mu bakozi ba Brarudi yabwiye ikinyamakuru SOS Médias ko ibura ry’ibikoresho byengwamo inzoga ryatangiye mu cyumweru gishize, ndetse ngo ubu abakozi bamwe basabwe kuguma mu rugo kubera ku ruganda nta kazi gahari.

Uru ruganda ngo rwabuze amadovize yo kuguramo ibyengwamo inzoga mu mahanga kuko n’igihugu muri rusange cyayabuze. Ubu ikinyampeke cyitwa ‘Malt’ cyengwamo inzoga ya Primus na Amstel ngo cyarabuze, ari byo byatumye izi nzoga zitari kuboneka mu gihugu.

Uretse iki kandi biravugwa ko ikinyabutabire cyitwa SoD cyakoreshwaga bapfundikira inzoga cyabuze, ndetse ngo uru ruganda rwabuze esanse yakoresha imashini.

Umwe mu bakozi ba Brarudi yabwiye SOS Médias ko nta nzoga cyangwa se imitobe y’uru ruganda ihari abanyagihugu bakwiye kubimenyera bakabyakira, bisobanuye ko niba nta gihindutse, uru ruganda rushobora gufunfa imiryango.

Nta makuru aratangazwa ku rwego rw’igihugu ko uru ruganda rwananiwe gukora, ariko ngo ugeze mu tubari twinshi twabuze inzoga turafunga, bigacyemangwa ko narwo ariho rwerekeza.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:28 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe