Burundi: Abana b’imyaka 9 kugeza kuri 17 bagiye gutozwa igisirikare

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umunyabanga Mukuru w’Ishyaka, CNDD-FDD riri ku butegetsi mu guhugu cy’u Burundi, Révérien Ndikuriyo yatangaje ko igihugu kigiye gutoza igisirikare abana bafite imyaka 9 kugeza kuri 17, yifatira mu gahanga umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Agathon Rwasa, ndetse na Kiliziya Gatolika, yavuze ko aribo banzi babiri igihugu kitagomba kurenze ingohe.

Ikinyamakuru SOS Médias cyatangaje ko mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu gihugu cyabereye i Ngozi, Bwana Ndikuriyo yategeye imodoka abanyamakuru bose bo mu mujyi wa Bujumbura cyane ko itike yahenze itike yahenze benshi batari kuhagera, ababwira ko ari bwisanzure mu Kirundi kuko ibinyamakuru mpuzamahanga byamubeshyeye muri 2016 ubwo yavugaga mu Gifaransa.

Bwana Ndikuriyo bivugwa ko akomeye mu ishyaka riri ku butegetsi ryahoze ari iry’inyeshyamba, yavuze ko Abarundi barangije amashuri yisumbuye bagiye kujya babanza gukora igisirikare imyaka ibiri mbere yo kujya muri kaminuza.

Kiliziya Gatolika mu Burundi iherutse kwifatira mu gahanga ubutegetsi ivuga ko bwagaruye igitugu ndetse itemera ko haba ishyaka rimwe mu Burundi, Ndikuriyo yavuze ko Kiliziya yakoresheje nabi uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza kuko nayo ihora ibatiza impinja igamije gushaka abayoboke ndetse ngo iri sebanya ntirikwiye kwihanganirwa mu Burundi.

Bwana Ndikuriyo yavuze ko Agathon Rwasa nawe ari umwanzi w’igihugu nka Kiliziya Gatolika ndetse amushinja kwikunda kuko yumva nta wundi muntu wajya mu nteko ishinga amategeko utari we.

Agathon Rwasa, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi

Ikinyamakuru SOS Médias kivuga ko ishyaka CNDD-FDD ryasabye Agathon Rwasa izina ry’Umututsi wo mu ishyaka CNL wajya mu Nteko Ishinga amategeko, avuga ko niba atari we nta wundi yatanga, ngo abajijwe uwo yashyira mu nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, Agathon Rwasa yavuze ko nta wundi yatanga utari umugore we, cyangwa se undi wa hafi wo muri CNL.

Bwana Ndikuriyo abajijwe n’itangazamakuru niba hari ihiganwa mu matora kuko CNL yasenywe, yavuze ko nta ntambara basuzugura. Ishyaka CNDD-FDD muri iki kiganiro ryatangaje ko nta mugambi igihugu gifite wo kuzababarira abantu bose bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Ndikuriyo yavuze ko ibyabambwe na Nkurunziza bitababarirwa na Ndayishimiye wamusimbuye.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ishyaka riri ku butegetsi ngo cyagikoresheje kiyunga n’abanyamakuru bamaze imyaka barebwa nk’abanzi b’igihugu, dore ko ngo byarangiye basabanye, inzingo bakayisiga i Ngozi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *