Burundi: Kandida perezida agomba kugaragaza ko afite miliyoni 100 z’Amarundi

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Inteko Inshinga Amategeko y’Igihugu cy’u Burundi yemeje umushinga w’itegeko rigenga amatora, ariko bamwe mu Badepite basigarana ingingimira bavuga ko kera amategeko agenga amatora yari yuzuyemo ivangura rishingiye ku bwoko, akarere cyangwa ishyaka rya politiki, none ubu itegeko ririmo ivangura rishingiye ku bukungu.

Iri vangura Abashinga mategeko mu Burundi bavuga ko rishingiye ku kuba ushaka kuba perezida mu Burundi agomba kubanza gushyira ku meza miliyoni 100 z’amafaranga akoreshwa mu gihugu imbere, ubusanzwe azwi nk’amafaranga utanga ariko ukazayasubizwa nyuma y’amatora. Ubusanzwe yabaga atarenze miliyoni 30 ku muntu ushaka kuba umukandida ku mwanya wa perezida.

Ikinyamakuru Iwacu kivuga ko bimwe mu bitekerezo by’Abadepite bavuze nuko izi miliyoni 100 ari akavagari kandi igihugu gikennye, ndetse bamwe banavuze ko ukurikije uko ibintu bihagaze mu gihugu umwaka utaha Abarundi bazaba bafite Miliyoni 100 zidafite ikibazo bazaba ari mbarwa.

Hari ababona ko iki gihugu cyaba gishaka kuzagira umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa perezida, icyo bise ‘Candidat unique’, kandi ngo biba byimishije abaturage amhirwe yo gutegekwa n’uwo bihitiyemo.

Ikindi Abadepite mu Burundi bavuze ko kitanyuze muri demokarasi ni ibyumweru bitatu byo kwiyamamaza, ngo ni igihe kirekire kuko bisaba ubushobozi abantu benshi badafite kubera amikoro. Hari Abadepite bavuze ko amafaranga Miliyoni 100 bise imfatakibanza azatuma hari Abarundi bapfana agahinda ko kutaba kandida perezida, babyita ivangura risa n’andi yose Abarundi bagize ririmo amoko, amashyaka, akarere, n’ibindi.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Martin Niteretse, yavuze ko umuntu ushaka kuba umukandida ku mwanya wa perezida miliyoni 100 atari amafaranga menshi, ngo abenshi baba bafite abantu benshi babashyigikiye banayabaguriza.

Martin Niteretse yashimangiye ko amafaranga bayazamuye banga ko abantu bazaza kwiyamamaza ku mwanya wa perezida nk’imikino cyangwa se bagamije kumenyekana gusa, kuko uzajya utekereza miliyoni 100 ukamenya niba ushaka kujya mu mikino cyangwa se ukazatora abayafite bazi icyo bashaka.

Nubwo impaka zari nyinshi, ariko iri tegeko ryarangiye baritoye barishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ngo nawo uzagire icyo wongeraho.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:48 am, May 1, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 93 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe