Cardinal Fridolin Ambongo yasabye inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gushyigikira igisirikare cya FARDC kugira ngo kibashe gutsinda intambara gihanganyemo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu kihagarure amahoro.
Mu gitambo cya Misa yo gusabira abahitanywe n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, cyabaye kuwa 24 Gashyantare, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Ambongo, yavuze ko “igihe kigeze ngo abadepite bagene ingengo y’imari yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu guha ubushobozi nkenerwa ku basirikare bari ku rugamba.
Ati “Ndahamagarira igihugu gushyira hamwe mu guhangana n’umwanzi”.
- Advertisement -
Ubwanditsi