Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwaregewe n’abunganira umuryango wa Rwigara basaba gutesha agaciro cyamunara yakozwe kuwa 26 Mata 2024 yavuze ko imihango y’ifatira ry’umutungo itubahirijwe. Abyita inenge bityo cyamunara ayitesha agaciro.
Umucamanza wasomye icyemezo cy’urukiko nta muburanyi n’umwe uhari yagaragaje inenge mu cyamunara. Yahereye ku ngingo ya mbere ijyanye no kumenyesha igenagaciro ry’umutungo. Umucamanza yemeje ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko. Ngo kuba umuhesha w’inkiko yarajyanye mu rugo kwa Rwigara impapuro zikubiye mo igenagaciro nta makosa arimo.
Indi nenge urukiko rwagaragajwe ko yakozwe n’umuhesha w’inkiko ishingiye ku kutubahiriza igihe cyagenwe n’amategeko. Umucamanza yavuze ko amategeko ateganya iminsi itanu ya cyamunara. Ashingiye ku nenge abona mu migendekere y’iyo cyamunara umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yanzuye ko iteshwa agaciro.
Ibijyanye n’indishyi z’akababaro, abunganira umuryango wa Rwigara bari basabye Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda na Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda y’igihembo cy’abanyamategeko. Umucamanza yategetse ko umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana atanga indishyi zingana n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya arimo ibihumbi 400 by’indishyi z’akababaro kuri Adeline Rwigara uhagarariye umuryango wa Asinapolo Rwigara ndetse n’amafaranga ibihumbi 500 by’igihembo cy’abanyamategeko bunganira uyu muryango. Umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yatangaje ko agiye guhita ajuririra icyemezo cy’urukiko.
Umucamanza yavuze ko iyi cyamunara ishobora kongera gutangira noneho igakorwa byubahirije amategeko. Iyi cyamunara yari yakozwe kuwa 26 Mata 2024 yari yagurishijwe mo umutungo ugizwe n’inyubako iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Uyu mutungo wari wagurishijwe Miliyari 1 na Miliyoni 116 Frw. Wari watsindiwe n’ikigo cya Sun Belt Textile Rwanda Ltd.