Umutungo wa Rwigara wo mu Kiyovu wamaze kugurishwa

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Binyuze mu cyamunara, Umutungo wa Nyakwigendera Asinapolo Rwigara uherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali waguzwe n’ikigo cyitwa Sun Belt textile Rwanda Ltd. Me Gatera Gashabana wunganira mu matageko umuryango wa Asinapolo Rwigara yamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi asaba ko iyi cyamunara yateshwa agaciro.

 

Abunganira umuryango wa Asinapolo Rwigara ndetse n’abo mu muryango we bavuga ko bamenye amakuru y’itezwa cyamunara ry’umutungo wabo mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 29 nyamara umutungo waragurishijwe kuwa Gatatu Taliki 26 Mata nk’uko itangazo rya cyamunara ryavugaga.

 

Bavuga ko ngo mu ijoro ryo ku cyumweru bagiye kubona bakabona itangazo muri sisiteme y’ikoranabuhanga ya cyamunara rimenyesha I sosiyete yatsindiye uyu mutungo ko amafaranga yatanze ari yo yafatiwe ho. Kuri iri tangazo ngo umutungo wa Rwigara waguzwe Miliyari imwe na Miliyoni 116 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga atageze ku yari yashyizwe mu itangazo rya cyamunara ryasohotse mu cyumweru gishize kuko hari hafatiwe kuri miliyali imwe na 443,900,000 mu mafaranga y’u Rwanda.

 

Mbere y’uko iyi cyamunara ikorwa uwunganira umuryango wa Asinapolo Rwigara Me Gatera Gashabana yari yatanze ikirego asaba ko cyamunara yahagarikwa. Muri uru rubanza umunyamategeko Vedaste Habimana ari nawe muhesha w’inkiko ngo yashyize inzitizi mu kirego avuga ko cyamunara yarangiye. Mu rubanza rwo guhagarikisha iyi cyamunara Equity Bank ntiyahagarariwe kandi ari we wasabye itezwa rya cyamunara.

 

Taliki 2 Gicurasi nibwo iburanisha ryo guhagarikisha iyi cyamunara riteganijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gusa kuri iyi nshuro EQUITY Bank nitaboneka ngo ntibizahagarika iburanisha.

 

EQUITY Bank niyo yaguze COGE BANQUE. COGEBANQUE ivuga ko mu 2014 uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Assinapol Rwigara rwatse inguzanyo muri iyo banki ariko ruza kuyisigaramo umwenda. Uyu mwenda ungana na miliyoni zisaga 349, ariko umuryango wa Rwigara wakomeje kubihakana.

Umutungo wa Rwigara ugiye gutezwa cyamunara bundi bushya

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:51 am, May 16, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1023 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe