“Degaule nta n’umunsi n’umwe yabaye Perezida wa FERWAFA” Mbanda Jean

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Jean Daniel Mbanda wahanganye na Nzamitwa Vincent Degaule ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora yo mu 2014 agatsindwa yabwiye itangazamakuru ko nta n’umunsi n’umwe Dagaule wamutsinze mu matora yigeze ayobora.

Mbanda wari uvuye gutanga ibyangombwa by’uwifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu yabajijwe n’abanyamakuru ibisubizo avuga ko azanye. Asubiza ko afite ibisubizo byinshi ku bibazo biri mu Rwanda. Ahera ku byo gutwara abantu n’ibintu ati “Umuti w’ibibazo bya transport ndawufite umaze imyaka 30 ubitse”. Yongeye ho ko n’ibibazo biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda abifitiye umuti.
Abanyamakuru bifuje kumubaza ku matora yatsinzwemo yo kuyobora FERWAFA, Mbanda ati ” Ntabwo nigeze mpangana na Degaule, Degaule se ni icyi?” Umunyamakuru ati “Yabaye Perezida wa FERWAFA“. Mbanda ati “Yaramubaye, Nako ntiyigeze amuba. Hari abandi bamuyoboreragamo. Amatora mbere y’amatora se abaho? Urakoresha inama kwa kanaka, bakabaha amabwiriza, barangiza bakabaha amafaranga, warangiza ukavuga ngo mugiye gutoranya abantu? Degaule yabaye Perezida wa Federation? Ntan’umunsi n’umwe yabaye Perezida wa Federation. Hari abandi bayiyoboraga.”

Abanyamakuru bifuje kumenya abo Mbanda avuga bayoboreraga Degaule ubwo yari muri Federation y’umupira w’amaguru. Mbanda abasubiza ko nibashaka kubamenya bazamuha ikiraka cyo gukora ubushakatsi “Consultancy” yongera Aho ati niba ubishaka “nsanga ndashaka kujijura injiji”.

Ijambo injiji kandi si ubwa mbere Mbanda arikoresheje avuga ku mupira w’amaguru wo mu Rwanda. Mu mwaka wa 2017 nabwo ikinyamakuru Igihe cyamubajije kuri aya matora yabonye mo ijwi rimwe gusa asubiza ko kuri we ryari ingirakamaro kuruta uko yatorwa n’abantu 1000 b’injiji. Ati “ Aho gutorwa n’abantu 1000 b’injiji, nagira ijwi rimwe naryo ry’imfabusa.”

Jean Daniel Mbanda ubu ufite imyaka 73 yakinnye umupira w’amaguru ndetse aranawutoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe