Diane Rwigara yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida.
Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.
Ntibizwi neza niba Diane Rwigara atazarebwa n’ingingo z’ubusembwa mu by’amategeko kuko yamaze hafi umwaka umwe afunze hagati ya 2017 na 2018.
Diane, w’ikigero cy’imyaka 42, ni umukobwa wa Assinapol Rwigara.
Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya tariki 17 – 30 Gicurasi (5).
Ivomo: BBC Gahuza