Diane Rwigara azongera yiyamamarize kuba Perezida w’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Diane Rwigara yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida.

Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.

Ntibizwi neza niba Diane Rwigara atazarebwa n’ingingo z’ubusembwa mu by’amategeko kuko yamaze hafi umwaka umwe afunze hagati ya 2017 na 2018.

Diane, w’ikigero cy’imyaka 42, ni umukobwa wa Assinapol Rwigara.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya tariki 17 – 30 Gicurasi (5).

Ivomo: BBC Gahuza

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:49 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe