Diane Rwigara yagarutse kwiyamamariza kuba Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nk’uko yari yabiteguje mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 nibwo Umwari w’imyaka 42 y’amavuko Diane Shima Rwigara yagejeje ibyangombwa bye by’usaba kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Komisiyo y’igihugu y’amatora. 

Si inshuro ya mbere Diane Rwigara yifuza kwiyamamariza uyu mwanya kuko yigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko biza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga. Nyuma y’aho yaranafunzwe ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Afunganwa na nyina umubyara Mukangemanyi Adeline bari bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Mu minsi ya vuba yumvikanye mu itangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko abanyarwanda bakeneye impinduka mu butegetsi. Ndetse yashimangiraga ko Politiki ari umuhamagaro we kuva akiri umwana.

Diane Shima Rwigara muri NEC

Diane Rwigara ni umwe mu bavuga ko batavuga  rumwe n’ubutegetsi buri ho mu Rwanda. Akaba Umukobwa wa nyakwigendera Asinapolo Rwigara, umunyemari umuryango we ushinja Leta uruhare mu rupfu rwe. Leta y’u Rwanda yo ikemeza ko yazize impanuka yo mu muhanda.  Nta mutwe wa Politiki wamutanze ho umukandida. Aramutse yemerewe kwiyamamaza kuri iyi nshuro, ikimenyetso kimuranga ku rupapuro rw’itora cyazaba ari igisiga cya Kagoma.

 

Igisiga cya Kagoma nicyo kimenyetso kizaranga kandida Diane Rwigara naramuka yemejwe

Uyu niwo munsi wa nyuma wo kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida Perezida n’abifuza kuba abadepite. Byitezwe ko na Mpayimana Philipe wahatanye mu 2017 yongera kugeza kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe