Diane Rwigara yasabwe icyemezo cy’uko atakatiwe atanga kopi y’urubanza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’abadepite. Ku mwanya w’umukuru w’igihugu abagaragajwe ko bujuje ibisabwa ni 3 bonyine.

Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda na Philipe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga nibo bemejwe nk’abujuje ibisabwa ku mwanya w’abakandida Perezida.

Abifuje kuba akandida 6 batujuje ibisabwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu bose bahuriye ku kubura imikono 600 y’abashyigikiye kandidatire zabo. Gusa byagera kuri Diane Nshimyimana Rwigara ho Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko uyu mwari ngo yasabwe gutanga icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko; agaragaza kopi y’urubanza.

Si icyi cyemezo cyonyine Diane Rwigara yabuze kandi kuko n’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ntacyo yatanze ahubwo ngo yatanze inyandiko y’ivuka.

Uretse Diane Rwigara wagaragajwe nk’utujuje ibisabwa kandi uwitwa Mbanda Jean we ku birebana n’imikono 12 y’abashyigikiye kandidatire ye, ngo yabashije kugera mu turere 3 gusa.

Abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Hakizimana Innocent na Manirareba Herman Bose bahuriye ku kubura imikono y’abantu 12 muri buri karere babasinyiye ko bwashyigikiye kandidatire zabo.

Ku myanya y’abifuza kuba abakandida badepite abatanzwe n’imitwe ya Politiki ni 392 muri bo 146 ntibujuje ibisabwa, abigenga bari 27 umwe wenyine niwe wujuje ibisabwa; mu cyiciro cy’abagore hakiriwe abifuza kuba abakandida 200 muri bo 19 ntibujuje ibisabwa, mu rubyiruko hasabye 34 muri bo 11 ntibujuje ibisabwa naho mu bafite ubumuga hasabye 13 muri bo 6 ntibujuje ibisabwa.

Biteganijwe ko urutonde ntakuka rw’abakandida ruzatangazwa kuwa Gatanu taliki 14 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:26 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe