Demokarasi nzima ni iganisha ku iterambere – PDC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC) Agnes Mukabaranga yasabye abayoboke b’iri shyaka kwirinda ibihuha no kwitwara nk’abanyepolitiki mu bihe by’amatora. 

Mu biganiro abahagarariye abandi bo mu ntara z’amajyaruguru, umujyi wa Kigali n’uburasirazuba bagiranye hagamije kubategurira kwinjira mu bihe bidasanzwe by’amatora. Aba bayoboke bagaragaje ko banyuzwe no kuba ishyaka PDC ryarahise mo kwinjira muri aya matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishingamategeko mu bufatanye n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Prof Isaie Nzeyimana umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagaragarije aba bayoboke ba PDC ko Demokarasi yose ikwiriye kuba iganisha mu iterambere ry’abaturage. Bashingiye kuri iyi ngingo aba bayoboke bavuga ko imiyoborere y’u Rwanda itavangura kandi yimakaza ubumwe bw’abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakirwa ho ubukungu bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Perezida w’ishyaka PDC Agnes Mukabaranga yagaragarije aba bayoboke ko ubwo u Rwanda rwinjiye mu matora hari benshi barimo abari imbere mu gihugu no hanze yacyo batishimiye uko abanyarwanda bayobowe uyu munsi. Abo bakaba biteguye gukwirakwiza ibihuha n’amakuru asebya imiyoborere y’u Rwanda.

Ati ” Bavandimwe rero uyu ni umwanya wo kwitwara nk’abanyepolitiki basobanutse, ni igihe cyo guhagarara mugahangana mukagaragaza ukuri ku iterambere ry’u Rwanda. Ibyo kurata byiza birahari, natwe uyu ni umwanya wo kwereka isi ko twishimiye amahitamo yacu. Hanyuma mu matora buri wese akazabishimingira”.

Ishyaka PDC ryavutse mu mwaka wa 1991, ni rimwe mu mitwe ya Politiki yamaze kwemeza ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:42 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1009 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe