Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Sénégal

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Werurwe, Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye uherutse gutorerwa kuyobora Senegali.

Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Sénégal, ni umuhango witabiriwe n’abaperezida biganjemo Abanyafurika.

Mu ijambo rye, perezida mushya wa Senegali, Bassirou Diomaye Faye, yashimiye Abanya-Sénégal bamwizeye bakamuhundagazaho amajwi, abagaragariza ko yumva neza uburemere bw’inshingano bamutoreye. Yavuze ko yiteguye gukorera abaturage kuko intsinzi ye ari iy’Abanyasenegali bose.

- Advertisement -

Perezida Diomaye Faye yashimiye abamubanjirije bose ku buyobozi bw’igihugu, ngo kuko ibyo igihugu cyagezeho uyu munsi ari umusaruro w’akazi gakomeye kandi k’ingenzi bakoze bityo ashimangira ko yiteguye gukomera ku murage baheye Sénégal wo gushyira imbere indangagaciro zirimo demokarasi n’uburenganzira bwa buri wese.

Ati “Mu kubagezaho iri jambo uyu munsi ndibukana akababaro kenshi abitangiye demokarasi ya Senegali, abakomeretse ndetse n’abagizwe imfungwa, nzahora nzirikana ibyo bitambo, ndizeza ko ntazigera mbatenguha, nzi neza ko ibyavuye mu matora bigaragaza ubushake bw’impinduka nyazo zifuzwa, mu kuntora Abanya-Sénégal bagaragaje ko bifuza kubaka Sénégal itunganye kandi iteye imbere.”

Bassirou Diomaye Faye abarizwa mu Ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Éthique et la Fraternité), yari mu itsinda ry’abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall. We na Ousmane Sonko barekuwe muri gereza hasigaye iminsi 10 ngo amatora ya Perezida yo ku wa 24 Werurwe 2024 abe.

Bassirou Diomaye Faye w’imyaka 44 y’amavuko abaye Perezida wa Gatanu wa Sénégal kuva yabona ubwigenge mu 1960 nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yabaye tariki ya 24 Werurwe 2024, aho yatsinze amatora ku majwi 54%, agakurikirwa na Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize amajwi 35%.

Nyuma yo kurahira, Perezida Bassirou Diomaye yakiriye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Senegali Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, amugezaho ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na Perezida Kagame.

U Rwanda na Senegali bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, aho bifitanyanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:10 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 51 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe