DRC: Amezi abaye 5 nta Guverinoma; ihurizo rikomeye n’uburangare

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 19 Gicurasi I Kinshasa humvikanye amakuru yo gushaka guhirika ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, umugambi waburijwemo. Abawuteguye bamwe barishwe abandi batabwa muri yombi gusa babashije kwinjira mu ngoro y’inteko ishingamategeko ndetse banahazamura ibendera rya Zaire ya cyera bagaragaza ko bashaka Zaire barambiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibyo gukuraho Perezida Tshisekedi bavugaga byo ntibabashije kubigeraho.

Yaba iyi ngoro y’inteko ishingamategeko yaba na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byombi ubu ntibikora. Ingingo yateye abasesenguzi gusubiza amaso inyuma no kwibaza ku mpamvu bitwaye hafi 1/2 cy’umwaka kugira ngo icyi gihugu kibone guverinoma. Hakaba abemeza ko biri mu bituma akavuyo gakomeza kwiyongera imbere mu gihugu, kaba agatewe n’abatwaje intwaro kaba n’agaturutse ku banyapolitiki nyirizina.

Kuwa 20 Ukuboza nibwo Perezida Tshisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Arahirira inshingano nshya kuwa 20 Mutarama 2024. Byari byitezwe ko nyuma y’irahira ashyira ho abagize Guverinoma. Nyuma y’amezi 3 ku ya 1 Mata yashyize ho uwari Minisitiri w’igenamigambi Madame Judith Suminwa Tuluka kuba Minisitiri w’intebe. Uwari Minisitiri w’intebe muri manda ishize Sama Lukonde na Guverinoma yari ayoboye beguye muri Gashyantare. Kugira ngo hashyirwe ho guverinoma nshya. Gusa igikomeje kwibazwa na benshi kugeza ubu iyi Guverinoma nshya izashyirwaho ryari?

Kucyi kugena Guverinoma ya RDC byabaye ihurizo?

Nta gihe ntarengwa itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo riha umukuru w’igihugu cyo kuba yamaze kugena abagize Guverinoma. Gusa ni ubwa mbere bifashe amezi angana uku. Ihurizo rikomeye ubu ni uguhitamo abagize Guverinoma batarenze 45 bakomoka mu mitwe ya Politiki irenga 300 yose yagiye mu bufatanye bwa Union Sacre bwashyigikiye kandidatire ya Perezida Tshisekedi mu matora yabaye umwaka ushize. Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryitwa l’Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS) rigomba gusaranganya n’amashyaka 300 yarishyigikiye mu matora y’umukuru w’igihugu kandi rikagira ubwiganze. Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hari imitwe ya Politiki irenga 800.

Ihurizo rya kabiri riri mu kugabanya abagize Guverinoma bakava kuri 58 bakagera kuri 45 nk’uko Minisitiri w’intebe mushya Madame Suminwa yamaze kubitangaza. Harimo abamaze kwizera imyanya n’ubwo rwose hataratangazwa abagize Guverinoma. Itegekonshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ryemerera abagize Guverinoma batsindiye imyanya mu nteko ishingamategeko kuguma mu nshingano zabo. Mu ba Minisitiri 58 bahoze muri Guverinoma ya Sama Lukonde 38 bamaze gutsindira intebe mu nteko ishingamategeko. Bisobanuye ko niba hashyizwe ho guverinoma ya ba Minisitiri 45 koko, ubu haba hasigaye kurambagizwa ba Minisitiri 7.

Gushyiraho Guverinoma ni akazi katoroshye kuko mu kugena abagize Guverinoma hagomba gutangwa abakandida nibura 3 bo mu ntara zitandukanye kuri buri mwanya. Hagatoranywa mo umwe kandi ku buryo intara zose zihagararirwa muri Guverinoma.

Hari kandi abasesengurira imiyoborere ya RDC hafi bemeza ko ishyirwa ho rya Guverinoma ryanadindijwe n’ingendo z’umukuru w’igihugu zakurikiye ishyirwa ho rya Minisitiri w’intebe Saminwa. Kuva kuwa 07 Mata Perezida Tshisekedi yakoze urugendo rw’ibanga, bamwe bavuga ko yari arwariye I Burayi rwamaze hafi ibyumweru 2. Taliki 28 na 29 yakomereje uru ruzinduko mu Bufaransa. Bikemezwa ko kuva yashyirwa ho nta mwanya Perezida Tshisekedi yigeze abonera Minisitiri w’intebe Saminwa wo kuganira no gusesengura amazina y’abatekerezwa kwinjira Muri Guverinoma. Muri izi ngendo Perezida Tshisekedi aherekezwa na ba Minisitiri bo muri Guverinoma yacyuye igihe.

Hari mo uburangare 

Bagendeye ku matora yabaye muri Senegal mu kwezi kwa Werurwe aho Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiye ku butegetsi, mu mpera z’ukwezi kwa 3 mu ntangiro z’ukwezi kwa 4 agahita ashyira ho guverinoma. Hari abasesenguzi bemeza ko bibaye ko Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo iri gushakishwa ubu haba harabayemo uburangare bukabije.  Bamwe bemeza ko uwiyamamariza kuba Perezida aba abafite abo ateganya muri Guverinoma ye mu gihe yaba atsinze. Akaba yicaranye urutonde na mbere y’uko amatora aba. Gushaka abagize Guverinoma nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu bigafatwa nk’uburangare no kutita ku nshingano. Ibi kandi ngo bikaba byagira ingaruka zo kuba amarangamutima ndetse n’igitutu bishobora kuganza abahitamo Guverinoma.

Ubu bukererwe bufite ingaruka

Kuri ubu abagize Guverinoma yeguye bakomeje imirimo, bagaragara mu bikorwa bitandukanye usanga bafatwa nk’abanyacyubahiro. Batanga imbwirwaruhame, bakanavugira mu itangazamakuru nk’abagize Guverinoma gusa nta cyemezo bemerewe gufata mu nshingano zabo. Ibikorwa bitandukanye bya Ministeri bisaba ingengo y’imari ubu ntibishobora gukorwa kuko ntawe uhari wo gusinyira ko amafaranga asohoka muri za Ministeri.

Ibi byose bikiyongera ku ntambara iri mu burasirazuba bw’icyi gihugu. Aho ingabo za Leta zihanganye n’imitwe ya M23 na Alliance Fleuve Congo. Ndetse n’umutekano mucye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru kuri ubu iyobowe n’igisirikari.

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yarahiriraga Manda ya kabiri yasezeranije abaturage ba Republika iharanira Demokarasi ya Kongo ibirimo: Guhangira imirimo abashomeri, kuzamura ubushobozi bwo guhaha ku mwenegihugu, Gusaranganya ubukungu bw’igihugu bwubakiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze nk’ubuvuzi n’uburezi kandi ku kiguzi gito, ndetse n’umutekano hose mu gihugu.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:42 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 27°C
few clouds
Humidity 23 %
Pressure 1008 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe