DRC: “Mvanye mu Rwanda imyumvire mishya” Ramaphosa – “Nanyuzwe n’ibiganiro” Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’ibiganiro byahuje Umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo Cyrill Ramaphoza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu mpera y’icyumweru, Perezida w’Afurika y’Epfo yatangaje ko atahanye imyumvire mishya ko intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo igomba gushakirwa igisubizo mu biganiro.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye kuri iyi ngingo.

Perezida Ramaphosa mu kiganiro yagiranye Television ya SABC yo muri Afurika y’Epfo yagize ati “Twese twemera ko amahoro akenewe kugira ngo iterambere rigerweho mu karere. Bityo rero, ni ngombwa ko amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ashyirwa ho iherezo. Twemeje ko inzira ya politiki igamije amahoro ari yo nziza aho gukomeza intambara.

Perezida Ramaphosa avuga ko ataganiriye na Perezida Kagame wenyine ahubwo ko muri ibi biganiro hari n’uwahoze kuyobora Afurika y’Epfo Tabo Mbeki ndetse n’abandi bategetsi batandikanye.”

Yemeza ko bose babona igisubizo kimwe mu nzira za politiki n’ibiganiro. Agira ati ” Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ihindutse n’ubushake rwose bwo gushakira igisubizo mu nzira za Poltiki.

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Paul Kagame yabajijwe n’umunyamakuru wa SABC icyo yaba yaraganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo. Perezida Kagame yavuze ko ibyo yaganiriye na Perezida Ramaphosa ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ari byinshi, gusa ko yanyuzwe n’umwanzuro wavuye muri ibi biganiro.

Perezida Kagame yagize ati ” Ntitwabimazeho amasaha, gusa twagize ibiganiro byiza bigamije gushaka uko twakorera hamwe ngo tubikemure, naranyuzwe. … Ndizera kandi ko na Perezida ubwe yanyuzwe ndetse ko twakomeza inzira zo gukemura ikibazo.”

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gufasha Leta y’icyo gihugu mu kurwanya umutwe wa M23. Ni ingabo Perezida Kagame yagaragaje ko uburyo zatumijwemo n’uburyo zasimbuye izahabanje z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba budafututse.

Uretse ikibazo cy’intambara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wari umaze imyaka itari micye warajemo igitotsi. Ubu bemeza ko uyu mubano ugiye kongera kunozwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:41 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe