Dukome n’ingasire! Umwotso ku kibazo cy’ingendo muri Kigali

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ntawe utibuka imirongo y’abagenzi yigoronzoye muri za gare zo hirya no hino i Kigali, guhagarara amasaha menshi kugeza ubwo amaguru atitira utegereje imodoka ngo ikujyane aho ugiye cyangwa ihakuvane kuko ntibyari igitangaza ko umara isaha irenga uhanze amaso mu muhanda ngo urebe ko hari imodoka yakwandurukana.

Iki kibazo uwavuga ko gitangiye kuba amateka cyane cyane mu matwi y’abanya-Kigali ntiyaba abeshye. Burya ngo nta kabura imvano! Ukwitotomba kw’abaturage kubera ingendo kwageze no ku Mukuru w’Igihugu asaba ko iki kibazo cyahabwa umurongo.

Guverinoma yakoze byinshi mu gukemura iki kibazo birimo gutanga Nkunganire aho kugeza ubu imaze gutanga miliyari 87,5 Frw nka nkunganire ihabwa abaturage ku kiguzi cy’urugendo. Bisobanuye ko buri muntu wese uteze imodoka, Leta imwishyurira 30% y’urugendo. Bigamije ko igiciro cy’ingendo kitaba kinini bikagora abaturage.

Ubuke bw’imodoka ni indi ngingo yafatwaga nka nyirabayazana wo gupfapfana kw’ingendo rusange. Guverinoma naho yashyizemo ukuboko, aho mu Mujyi wa Kigali, hari bisi 140 zizagurwa ziyongera kuri 200 zamaze kugurwa.

Muri izo 200, hari 100 ziherutse gushyirwa mu mihanda y’i Kigali mu gihe izindi 100 zitegerejwe muri uku kwezi. Bivuze ko hazagurwa bisi 340. Ni gahunda izakomereza no mu ntara. Si leta gusa yateye imboni ikibazo cyo gutwara abantu rusange kuko hari n’abashoramari babihagurukiye bagura imodoka ziganjemo izikoresha amashanyarazi.

Guverinoma kandi yatangaje ko mu gihe cya vuba abatega imodoka rusange bazajya bishyura amafaranga bitewe n’aho imodoka ibagejeje, aho kuba aho imodoka yerekeza. Ibi biri mu rwego rwo korohereza abaturage kutaremererwa n’igiciro cy’ingendo mu gihe izaba yahagaritse nkunganire yatangiraga umugenzi.

Abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda bishimiye cyane amavugurura akomeje gukorwa mu bijyanye n’ingendo kuko uyu munsi biragoye kubona umuturage w’i Kigali utonda umurongo amasaha n’amasaha ategereje imodoka. Ku rundi ruhande ariko ikibazo ntabwo kirakemuka neza ku batuye mu nkengero nk’ahitwa Nyabyondo n’ahandi kubera imihanda mibi.

Mukashema Ange, yabwiye Makuruki ko bimutwara iminota 45 kuva Kimironko ajya gukorera mu Mujyi kuko imodoka zabonetse. Ati “Nsigaye nkoresha iminota mike no gutaha ngera mu rugo ngasanga umwana akiri maso. Kera narangizaga akazi saa kumi n’imwe nkagera mu rugo saa tatu”.

Ibi abihuriyeho na Munyaneza Emmanuel utuye Karembure muri Kicukiro. Avuga ko byamutwara amasaha abiri ngo agera mu cyanya cyahariwe inganda aho akorera, ariko uyu munsi byoroshye akaba akoresha nibura isaha imwe.

Hari ahagikenewe umwotso!

Reka dukome urusyo ntidusige n’ingasire. Nubwo hari ibimaze kunozwa ndetse n’ibindi bigihari, ntawabura kuvuga ko izi modoka zihaguruka ku gihe ariko zikagera aho zijya zakererewe kubera ikibazo cy’imihanda n’imivundo y’imodoka iyirangwamo.

Mu masaha yo kujya mu kazi no kukavamo, hari kimwe mu bisubizo by’uko amakamyo agenerwa aho aparikwa noneho imodoka ntoya n’izitwaye abantu zigatambuka. Ni igisubizo cyiza ariko kidahagije ku buryo bikeneye ko umushinga w’imihanda yagenewe imodoka zitwara abantu wihutishwa.

Umwaka ushize Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imihanda itatu igiye kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi.

Uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko umuhanda uva mu Mujyi (Nyarugenge) ugakomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso ari umwe mu yizaharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Indi mihanda harimo uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro. Ibi bikomeje gutegerezwa.

Hari gahunda y’uko imodoka zitwara abagenzi zijya n’iziva mu ntara zitazajya zigera mu Mujyi. Urugero nk’izivuye Iburasirazuba zikagarukira i Kabuga, izivuye mu Majyepfo zikagarukira Bishenyi, izikorera mu mujyi zigakomezanya abagenzi zari zitwaye.

Ni gahunda yageragejwe mu bihe by’iminsi mikuru kandi byatumye imodoka zikorera muri Kigali zibona abagenzi, bigabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo [ikeneye kubakwa ikajyana n’igihe igihugu kigezemo].

Ibi bizafasha imodoka nyinshi zongewe muri Kigali kubona abagenzi bityo n’abashoramari bunguke bishyure inguzanyo bafashe bazigura, abashoferi, amagaraje ndetse n’ibikomoka kuri peteroli bakoresha.

Umuti wa moto wagizwe amazi!

Moto ni kimwe mu binyabiziga bikoreshwa cyane n’abakora ingendo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali habarurwa moto zikora ubucuruzi zirenga ibihumbi 35. Icyakora, imikorere yabo uwavuga ko irimo akajagari ntiyaba abeshye.

Ntabwo turi bugaruke ku makoperative y’abamotari yasubije benshi ku mazi kandi bari bizeye ko biteganyirije, akaba yarasheshwe akava kuri 41 akagirwa 5, ahubwo turitsa ku mikorere ahanini ishingiye ku biciro.

Ikoranabuhanga rya Mubazi ryafatwaga nk’igisubizo mu ngendo za moto ryagiye nka nyomberi ku buryo uyu munsi uwavuga ko ryaburiwe irengero yaba afite ukuri kwinshi. Iri koranabuhanga ryakuragaho guhendwa kw’abagenzi bitewe n’uko ibihe bihagaze, guciririkanya, bikanafasha leta kwinjiza umusoro.

Uyu munsi iyo motari abonye akavura kaguye cyangwa gahise hari abagenzi benshi, yishyiriraho ibiciro ashaka ku buryo umugenzi abigenderamo. Nonese, iyo mubazi inaniranye nta kindi gisubizo ku buryo abamotari bakorera mu mucyo byose bishyira inyungu z’umuturage wa leta?.

Nubwo hashyizweho amakoperative y’abamotari, usanga iki cyiciro gikorera mu kaziga kadasobanutse, bityo inzego bireba zikaba zikwiye kubihagurukira bigahabwa umurongo.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:23 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe