EAC: Inzira ya Gali ya Moshi izuzura mu mpera z’uku kwezi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibihugu by’ u Rwanda, Uganda, Kenya, Soudani y’epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bemeranijwe iyubakwa ry’umuhanda wa Gali ya Moshi uzanyura muri ibi bihugu byose.Bitarenze impera z’uku kwezi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano kuwa 03 Gicurasi ateganya ko Gali ya Moshi izaturuka muri Kenya, ikanyura muri Uganda yerekeza mu Rwanda.

Ibi bihugu kandi byanemeranije ko bigiye gushaka ahaturuka amikoro yo kubaka umuyoboro mugalo wa Gali ya Moshi.

Ba Minisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano ba Kenya – Rwanda na Soudani y’epfo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imihanda no gutwara abantu n’ibintu muri Kenya Kipchumba Murkomen yavuze ko aya masezerano ari amateka akozwe aho ibihugu byiyemeje gushaka ubushobozi bikiyubakira igice cy’inzira ya Gali ya Moshi ituruka Naivasha muri Kenya ikanyura muri Uganda,Rwanda na Soudani y’epfo.

Iyi nzira ya Gali ya Moshi yatangiye kubakwa mu 2013 amasezerano mashya ateganya ko ibi bihugu bitanu bigiye gufatanya kuyuzuza kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:08 am, May 19, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe