Ukuri ku ifaranga rya EAC rimaze iminsi ricicikana

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara inoti bivugwa ko ari izi faranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni ifaranga ryiswe ‘SHEAFRA’, cyangwa se ‘SHF’, rikaba ari impine ya Shilling (Amafaranga akoreshwa muri Uganda), East Africa (Afurika y’Iburasirazuba) ndetse na Franc (bihagarariye Amafaranga akoreshwa nko mu Rwanda, mu Burundi, no muri RDC.

Nubwo ifaranga ryari kwitwa SHEAFRA, ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwavuze ko ibihugu binyamuryango bikomeje urugendo rwo gushaka uko hashyirwaho ifaranga rihuriweho, ko imirimo ikomeje, bunyomoza amakuru yakomezaga kuvuga ko iryo faranga rihuriweho ryamaze gusohoka, ko ari ibihuha, iryo faranga ntarihari.

Byavugwaga ko iri faranga rihuriweho ryari kuba ari inoti esheshatu; hari iya mafaranga atanu, amafaranga icumi, amasheafra 20, 50, 100, ndetse n’inoti ya 200.

Mu mpera z’umwaka ushize Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu [BNR], John Rwangombwa, yavuze ko hakiri urugendo rurerure rwo gushyiraho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, cyane ko hari byinshi bigomba gukorwa bitarashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ariko haracyari byinshi bigomba gukorwa mbere y’uko twagira ifaranga rimwe na banki imwe, ubundi hari uguhuza amasoko bisesuye, amasoko mu bihugu byacu ntibirakunda, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, urw’abantu […] ibyo byose ntibirashoboka mu buryo bushimishije.”

Yavuze ko hakiri urugendo rurerure ariko hari icyizere ko bizashoboka hagendewe kuri iyo ngengabihe nshya yashyizweho yo mu 2031 kugira ngo ibihugu bibanze byitegure neza.

Kuva mu 2013, EAC yashyizeho itsinda, rigomba gukora inyigo yo kugaragaza uko ibihugu binyamuryango byashyiraho ifaranga rimwe rihuriweho ryajya ryifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi no guhererekanya amafaranga.

Ni ukuvuga ko byagombaga kujyana no gushyiraho Banki ya EAC, nk’uko habaho Banki Nkuru y’Igihugu. Iyo banki y’akarere ni yo yari guhabwa inshingano zo kugenzura politiki y’ifaranga mu Karere n’izindi zirimo kubika amafaranga ya za banki z’ibihugu binyamuryango.

Raporo yakozwe n’iryo tsinda yagaragaje imiterere y’iryo faranga ndetse nyuma haza no gukorwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ryaryo mu baturage batuye Akarere, kugeza ubwo ibihugu byari byemeje ko mu 2024, iryo faranga ryagombaga kuzaba ryatangiye gukoreshwa.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:49 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe