Igisubizo cy’u Rwanda ku kwivuguruza kwa Amerika n’ubushotoranyi bwa RDC

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye byeruye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y’amezi make M23 yongeye kwegura intwaro mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwayo no guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

bi byagiye bituma u Rwanda rushinjwa ko rwohereje muri Congo abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021 no kuyiha inkunga y’ibikoresho mu gihe rwo rutahwemye kubihakana rwivuye inyuma.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yo ishinja iya RDC gushyigikira umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubushotoranyi bukorwa n’ingabo z’iki gihugu zirasa ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko ikibazo cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokurasi ya Congo (RDC) kitazacyemurwa n’intambara ahubwo kizacyemurwa n’imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda.

Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda ishyize hanze itangazo rivuga ko itewe impungenge no kuba Guverinoma ya RDC ikomeje gutesha agaciro amasezerano ya Luanda na Nairobi mu gucyemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu.

Ni nyuma kandi y’uko tariki ya 17 Gashyantare 2024 ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bikarusaba gukura ingabo zarwo bihamya ko ziri muri RDC.

Avuga kuri iri tangazo rya Amerika, Mukuralinda yagize ati “Hari ibintu bibiri byagaragaye, hari gahunda yari ihari yo guhuza u Rwanda na Guverinoma ya Congo, yatangijwe n’inzego nkuru z’ubutasi, iyo gahunda iganirwaho yari yatangiye no gushyirwa mu bikorwa, none uyu munsi haje indi mvugo, ese ni ukwirengagiza ibimenyetso bihari u Rwanda ruba rwagaragaje? kuko rurasobanura, rurandika ku bihungabanya umutekano warwo.”

Mukurarinda akomeza avuga ko niba atari ukwirengagiza kwa Amerika, ari ukwivuguruza.

Ati “Niba uvuze uti njyewe nk’umuhuza dushyizeho abantu bo mu nzego nkuru z’ubutasi mugende muhure na Guverinoma ya Congo ni y’u Rwanda, barahuye byaratangajwe, hari n’inama bahawe harimo kugabanya ingabo ku mupaka na nyuma yaho hagiye haba ibindi bitandukanye, ariko uyu munsi uhinduye imvugo”

Mu minsi ishize, Umutwe wa M23 wakajije umurego mu ntambara uhanganyemo na RDC kubera umwanzuro w’iki gihugu wo kwirukana ku butaka bwayo Ingabo za EAC mu Kuboza 2023, zari zifite inshingano zo kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge no gusubiza ibice bimwe byari bifitwe n’uyu mutwe.

Aha Alain Mukurarinda yanavuze ko atari leta ya Congo yivuguruza gusa ahubwo na Leta ya Amerika ari uko, kuko mu minsi yashize yaciye akangononwa ko gushaka kwemeranya na leta ya Congo ku byo ishinja u Rwanda byo gutera inkunga umutwe wa M23, avuga ko u Rwanda ruzabaza Amerika kugira ngo isobanure neza imyitwarire yashinjije u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko RDC yirengagiza inshingano zayo zo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kandi ibyo byateje Akarere kose ibibazo by’umutekano kuva mu myaka 30 ishize.

Mukurarinda agaruka ku itangazo ryashyizwe hanze na leta y’u Rwanda avuga isaba ko ibyemezo byafatiwe mu karere bishyirwa mu bikorwa nk’uko byari byaragenze mu ntangiriro kuko icyo rushyize imbere ari ugucyemura iki kibazo mu nzira y’ibiganiro n’imishyikirano.

Ati ‘Nta yindi nzira izacyemura iki kibazo, inzira y’intambara ntizigera igicyemura nta rimwe, byaranabaye muri 2013, M23 iratsindwa bamwe bahungira Uganda, abandi mu Rwanda ndetse aha Perezida Kagame yarabisobanuye avuga ko bahungiye mu Rwanda bakabambura intwaro, bakabajyana kure y’umupaka, u Rwanda ruba umuhuza hagati ya Guverinoma ya Congo nabo bahungiye mu Rwanda, kugeza aho bemeje ko bamwe mu babahagarariye bajya muri Congo kuganira na Guverinoma yabo, baragenda bamarayo amezi agera ku icyenda babura umuntu ubakira baragaruka.”

Agaruka ku mupungenge zaba zihari ku kwivuguruza kwa Amerika kuri iki kibazo isanzwe izi cy’Abanye-Congo bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda ndetse ikaba iri no mu bihugu byakoze iperereza bizi umuzi w’ikibazo kugeza uyu munsi, yavuze ko byatera impungenge igihe guverinoma y’u Rwanda nk’uko yabivuze mu itangazo, ibajije igasanga koko harabayeho kwivuguruza.

Ati “Dushaka kumenya ese n’inzego zitavuganye? kuko usanga imvugo z’inzego n’abayobozi batandukanye kuri iki kibazo zihabanye kure, akaba ariyo mpamvu u Rwanda rushaka kubanza kubaza ngo rumenye neza byakwemezwa ko ibyavuzwe bihuriweho, byaba biteye impungenge ariko nibwo hazafatwa ingamba nshya, kuko ingamba ntizashize.”

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwagaragaje mu matangazo rusohora uburyo bw’ubwirinzi bwarwo, ruvuga ko bibaye ngombwa ruzafata ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cyarwo no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drones zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cyarwo bikozwe n’indege z’intambara za RDC.

Ndetse na leta ya Congo ikomeje imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko aho bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero. Ndetse ntiyahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyayo cyo gutera u Rwanda igahindura ubuyobozi hakoresheje imbaraga.

Alain Mukurarinda ati “Ntabwo harabaho igikorwa gikomeye gituma harengwa umurongo, ni yo mpamvu iyo habaye agakorwa kamwe u Rwanda ruhitamo kubicisha mu nzira zateganyijwe cyangwa se hakaba itangazo ryiyamira ibiba byabaye.”

Akomeza agira ati “Ijambo rivuzwe na Perezida w’igihugu icyo ari icyo cyose nta mikino iba irimo, niba avuga ko afite Drone ashobora guhagarara Goma akarasa Kigali, niba bimeze bityo hari igihe u Rwanda ruvuga ko rufite ubwirinzi akaba ari ko rwahisemo gusubiza narwo uyu munsi.”

Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda idashobora kujenjekera amagambo y’ubushotoranyi ya RDC, agaragaza ko izarushozaho intambara, ishimangira ko igihugu cyashyize imbaraga mu kubungabunga umutekano wacyo.

Abaperezida bombi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa RDC, baherutse guhurira mu nama yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo yabereye i Addis Ababa ku cyicaro gikuru cya EU, aho bari bitabiriye inteko rusange isanzwe ya 37 y’uyu muryango, yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço yemeje ko hagomba kubyutswa ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:22 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe