Ingingo y’ubucucike mu Magororero yo mu Rwanda, imaze igihe kirekire igarukwaho n’inzego zitandukanye za leta ndetse hageragezwa gushakwa icyaba umuti urambye w’iki kibazo.
Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zivuga ko amavugurura zimazemo iminsi atanga icyizere cy’igabanuka ry’ubucucike bw’abari mu Magororero.
Raporo za Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko umwaka ushize ubucucike mu magororero bwongeye gutumbagira kuko bwavuye ku 129.9% bukagera ku 140.7% bisobanura ko bwiyongereye ku kigereranyo cya 10%.
Hari bamwe mu badepite baherutse kugaragaza impungenge kuri iki kibazo, aho bavuga ko basanga hari abari mu magororero bakagombye kuba bari ahandi, harimo n’abarenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy’imirimo nsimburagifungo bataragikora.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanywarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Depite Nyirahirwa Veneranda, avuga ko isesengura bakoze ku mavugurura amaze igihe akorwa mu nzego z’ubutabera atanga icyizere cyuko ibi byuho bizagabanuka vuba.
Ati “Niba ufite ikigo gicumbikirwamo abantu by’igihe gito, cyakira umubare munini cyane cyane nko muri Kigali, mu kujya gutegura icyo kigo uzashyiraho ikingana n’umubare w’abantu gishobora kwakira, bitandukanye no gusanga inyubako yari isanzweho itaragenewe icyo gikorwa ugashyiramo abantu, abantu bararushaho gukora ibyaha, hari icyo twagakoze abantu bakirinda kugongana n’amategeko, icyo nicyo cyakemura burundu ikibazo cy’ubucucike bwo mu magororero.”
Depite Nyirahirwa yakomeje agira ati “Icyizere kirahari cyane, ivugururwa ry’amategeko, amateka ateganijwe yagiyeho, ibijyanye no guhugura abazafasha abaturage kwirinda kugongana n’amategeko, cyangwa kwemera ibyavuye mu manza, hari ubwunzi, hari ubuhuza, ndetse n’ibindi bizatuma abantu batajya mu nkiko ngo barinde bakatirwa bafungwe, ibyo rero biraduha icyizere cyane.”
Kimwe mu byatumye imibare y’abagororwa yiyongera ni abarenga ibihumbi 20 bakatiwe n’inkiko igihano cyo gukora imirimo rusange, TIG, mu mwaka wa 2018 ariko kugeza ubu ntikirashyirwa mu bikorwa.
Gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amagororero, RCS, rwatangiye gutegura no kwemeza gahunda y’ibiganiro n’amasomo mbonera gihugu agenewe abazaba bari muri icyo gihano.
Ikindi cyitezweho kuzagabanya ubucucike mu Magororero ni gahunda y’ubwumvikane y’urega n’uregwa yaguwe aho abagenzacyaha n’abashinzacyaha bongerewe ububasha ku byaha bashobora kumvikanishaho abantu.
Mu bibazo bishobora gukemurwa bitanyuze mu nkiko hiyongereyemo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ndetse na sheke zitazigamiwe.