Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamaganye icyemezo cyafashwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu cyumweru gishize cyo gusubizaho ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ku bagikatiwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahabona n’uyu muryango wagaragaje ko udashyigikiye nta gato iki cyemezo kubera ko kinyuranyije n’amahame mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu bwo kubaho.
Tariki ya 13 Werurwe 2024 nibwo Minisitiri w’Ubutabera muri Congo Kinshasa, Madamu Rose Mutombo yasinye ku nyandiko ya Guverinoma y’iki gihugu igaragaza ko havanweho icyemezo cy’isubikwa ry’ishyirwa mu bikorwa icyo gihano cy’urupfu ku bagikatiwe, icyemezo cyari cyarafashwe muri 2003, bisobanuye ko hari hashize imyaka irenga 20 iki gihano kidashyirwa mu ngiro.
Ahanini iki cyemezo cyo gusubizaho ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano ngo bigamije ko kizajya gihabwa abasirikare bahamijwe icyaha cy’ubugambanyi cyangwa se abifatanyije n’umwanzi n’abandi bantu bakoze ibyaha by’ubwicanyi.
Iki cyemezo kandi cyanamaganwe na Karidinari Fridolin Ambongo, akaba na Musenyeri wa Archdiocese ya Kinshasa, aho yagaragaje ko igihugu cye cyateye intambwe isubira inyuma.
Cardinal Ambongo avuga ko abagambanyi ba mbere b’igihugu bavugwaho kuba ari bo bakwiye kuba bahabwa iki gihano cy’urupfu ngo ari bamwe mu bayobozi b’igihugu badakora mu nyungu z’abaturage.