Fagitire za EBM zasabwe ziyongereye ho 800 mu kwezi kumwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kigiye gusaranganya abanyarwanda Miliyoni 107 z’amafaranga y’ U Rwanda basabye inyemezabwishyu za EBM, mu gahunda yo kubashimira babagenera 10% by’agaciro k’umusoro na 50% by’amande acibwa umucuruzi wanze gutanga inyemezabwishyu ya EBM. Ubu bukangurambaga burimo n’ibihembo ngo bwatumye abasaba inyemezabwishyu za EBM mu rwanda biyongera kuburyo mu kwezi kumwe inyemezabwishyu zasabwe ziyongereye ho 800. 

Komiseri wungirije ushinze imisoro MBERA Emmy avuga ko imibare y’abaguzi basaba fagitire ya EBM wiyongereye uhereye cyane muri uku kwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Yagize ati “Inyemezabwishyu zatswe ugereranije n’andi mezi, hiyongerye ho ibuhumbi 800 by’inyemezabuguzi muri uku kwezi kwa 3 konyine. Ukwezi kwa 4 nako ubona ko kwiyongereho nk’ibihumbi 700. Tukaba dushimira abaguzi ko bumva ubukangurambaga bukorwa bakitabira kwaka inyemezabuguzi.”

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA kivuga ko umubare w’inyemezabwishyu zasabwe n’abantu biyandikishije muri iyi gahunda ari 10,004. Zasabwe n’abantu 17,243 banditse ko bazajya bagenerwa iri shimwe rya RRA. Izi nyemezabwishyu zifite agaciro ka Miliyari zirenga 7 mu mafaranga y’u Rwanda naho TVA yayo akaba arenga Miliyari 1 Frw.

Imibare y’abacuruzi bakoresha EBM ubu bageze kuri 104.910 bavuye kuri 928 bakoreshaga iyi sisiteme ya EBM mu mwaka wa 2013. Mu mwaka wa 2013 kandi inyemezabwishyu za EBM zakozwe zari Miliyoni 1 n’ibihumbi 200 ubu mu 2024 ziragera kuri Miliyoni 6 buri kwezi. TVA yishyuwe mu 2013 yari Miliyari 219 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe muri 2023 yabaye Miliyari 698 z’amafaranga y’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:30 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe