Ferwafa igiye kwiga ku rushyi umutoza Saida yapyatuye Rwaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutumiza abatoza ba AS Kigali y’abagore na Rayon Sport y’abagore kugira ngo bisobanure ku myitwarire yabaranze ku mukino wahuje aya makipe yombi mu gikombe cy’amahoro. 

Nyuma y’uyu mukino warangiye Rayon sport itsinze AS Kigali ibitego 2-0. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umutoza mukuru wa AS Kigali y’abagore Ntagisanimana Saida akubita urushyi uwa Rayon sport y’abagore Rwaka Claude.

Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA yamaze gutegura Inama y’igitaraganya kuri uyu wa 27 Mata iziga kuri iyi myitwarire. Iyi nama izabera ku cyicaro cya FERWAFA guhera I saa yine n’igice 10h30 za mu Gitondo.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru banenze iyi myitwarire ndetse banasaba ko hafatwa ibihano ku mutoza Saida, mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo hanagaragaye mo ababihuza n’ihame ry’uburinganire bakemeza ko uyu mutoza ashobora kudakanirwa urumukwiriye hagendewe ko ari umugore.

Urushyi umutoza wa AS Kigali yakubise uwa Rayon Sports rwateje ururondogoro

Isangize abandi
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:01 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe