Rwa rushyi umutoza Saida yapyatuye Rwaka rwamuhanishije

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe umwanzuro wo guhagarika imikino 3 umutoza Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali y’Abagore nyuma y’uko yakubise urushyi mugenzi we, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC.

Uru rushyi rwavugishije benshi umutoza Saida yarukubise mugenzi we utoza Rayon sport umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro urangiye. Aba batoza bombi batumijwe kwisobanura kuri iyi myitwarire mu kanama ngengamyitwarire ka Ferwafa.

Amakuru yageze kuri Makuruki.rw aremeza ko uyu mutoza yahanishijwe kuzamara imikino 3 atagaragara ku kibuga.

Ferwafa igiye kwiga ku rushyi umutoza Saida yapyatuye Rwaka

Ibi bihano bishobora kwambukiranya bikagera mu mwaka utaha w’imikino kuko ubu shampiona y’abagore yarangiye. Umukino uzatangirira ho ibi bihano ni uwo As Kigali y’abagore izakina na Fatima wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’amahoro.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:43 am, May 16, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1023 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe