Filime mbarankuru ya Bobi Wine yaje mu zihatanira igihembo cya Oscar

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Filime mbarankuru yiganjemo ubukangurambaga bwo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yakozwe n’umuririmbyi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine, yatorewe kujya mu zihatanira igihembo cya Oscar.

Ni filime yitwa “The People’s President” (Perezida w’abaturage), aho ihatanye n’izindi enye harimo iyitwa “Four Daughters” (Abakobwa bane) yo muri Tunisia.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Bobi Wine yavuze ko ari inkuru nziza ku baturage ba Uganda bose ndetse anashimira abatoye iyi filime.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kubona inkuru ya Uganda igera mu bihembo bya Oscar, ni ibihembo bikomeye ku isi. Uyu munsi urugamba rwo guharanira demokarasi muri Uganda no ku isi yose rurakomeje. Murakoze ku bwo kutuzirikana!”

Bobi Wine, amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi, muri 2021 yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora ya perezida wa Uganda. Bobi Wine ntiyigeze yemera ibyavuyemo, avuga ko Museveni yibye amajwi. Ibi byateje imyigaragambyo mu duce dutandukanye muri Uganda ikozwe n’abamushyigikiye. Bobi Wine ubwe yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi azira kunegura ubutegetsi bwa Museveni.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:21 am, May 2, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe