Finland yongeye kuba igihugu cya mbere gifite abaturage bishimye ku isi

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gihe tariki ya 20 Werurwe ifatwa nk’umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo cyangwa se umunezero (Happiness Day), igihugu cya Finland ku ncuro ya 7 cyikurikiranya cyongeye kuba icya mbere gifite abaturage bishimye ku isi, nkuko byasohotse muri raporo ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi ‘Nordic countries’ n’ubundi aribyo byiganje mu myanya 10 ya mbere, aho Finland ikurikiwe na Denmark, Iceland, Suède, ndetse na Norway.

Impamvu Finland ikunda kuba iya mbere

Finland isanzwe ifite abaturage bitwa “Abafinnish” (Finnish people), impamvu Finland ikunda kuba igihe cya mbere gifite abturage bishimye ku isi, bivugwa ko hashingiwe ku kuba muri iki gihugu abaturage bafite amikoro, hari ikizere gihagije hagati ya Guverinoma n’abaturage, ndetse hakaba n’uburenganzira bw’ibishoboka byinshi.

Ikindi ibyaha n’ibike cyane muri Finland, kuko ngo na gereza nyinshi zarafunzwe mu gihugu bitewe nuko ibyaha byagabanutse, cyane mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi, ni ibihugu bifite gereza nke naza zitabamo abantu, bagiye bazifunga kubera ko ibyaha byagabanutse.

Abaturage ba Finland bivugwa ko bishimye, kuko nko ku mugore ugiye kubyara bamuha umwaka w’ikiruhuko adakora ahembwa umushahara wose, ndetse n’izindi ngingo nyinshi zigenda zitangwa mu kuba ari igihugu gifite amikoro, no kuri politiki zagiye zifatwa n’igihugu nko kuba kiri mu bihugu bifite umwuka mwiza kubera ingamba zo kurengera ibidukikije, ibyo bikaba muri iki gihe isi yugarijwe n’iyangirika ry’ibidukikije.

Ku rundi ruhande igihugu cya Afghanistan kimaze imyaka arenga 2o mu ntambara nicyo gikomeje kuza ku mwanya wa nyuma mu bihugu 130 byakorewemo ubushakashatsi, ndetse iyi raporo ikagaragaza ko ibintu byakomeje kuzamba muri iki gihugu kuva Abataliban bafata ubutegetsi kuko uburenganzira bwose barabunize.

Bwa mbere kuva iyi raporo yatangira gutangazwa mu myaka irenga 10 ishize America n’u Budage ntibiri mu bihugu 20 bya mbere bifite abturage bishimye kuko nk’Amerika iza ku mwanya wa 23, naho u Budage ku mwanya wa 24.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:30 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe