FPR Inkotanyi igiye gutoranya abazayihagararira mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazindukira mu matora yo kwihitiramo abazabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Gasamagera avuga ko amatora mu Muryango FPR Inkotanyi azahera ku rwego rw’Umudugudu akazasorezwa ku rwego rw’igihugu mu nama nkuru yayo iteganyijwe muri Werurwe 2024.

Gasamagera yasabye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose kuzitabira iki gikorwa kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora ku nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu.”

Yongeyeho ati: “Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.”

Biteganyijwe ko abanyamuryango bazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite bazemezwa mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:14 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe