FPR/Inkotanyi yaciye amarenga yo guha urubyiruko imyanya y’ubuyobozi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo kugeza kandidatire y’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, iri shyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ryatangaje incamake ya gahunda rifite mu myaka itanu iri imbere yibanda ku rubyiruko.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa X rwa FPR Inkotanyi bigira buti “Mu myaka itanu iri imbere (2024-2029), Umuryango FPR Inkotanyi uzakomeza kwibanda ku iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose, by’umwihariko uhe urubyiruko umwanya mu bikorwa by’iterambere hagamijwe kubaka igihugu cyubashywe, gitekanye kandi gifite ubushobozi bwo kwigobotora inzitizi zose.”

Guha urubyiruko umwanya mu bikorwa by’iterambere byumvikana cyane mu basesengurira imiyoborere hafi nk’inshingano umuryango wa FPR/Inkotanyi wihaye. Bigaca amarenga ko hashobora kugaragara urubyiruko mu nzego zirimo imyanya igenwa n’umutwe wa Politiki uri ku butegetsi. Nko mu nteko ishingamategeko ndetse no muri za Ministeri zitandukanye.

Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda naryo ryashyize ho gahunda imaze imyaka irenga 10 yo gutegura abanyapolitiki b’urubyiruko.  Mu byiswe “Youth Political Leadership Academy” iri shuri ritegurira urubyiruko kuba abanyapolitiki ryibanda cyane ku mateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mo rigaha urubyiruko amasomo akwiriye kiranga abanyapolitiki n’abanyarwanda.

Uretse kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kandi FPR/Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bazatanga urutonde rw’abakandida depite bazayihagararira mu matora ateganijwe muri Nyakanga.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:37 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe