Gabon: Ali Bongo yirukanywe ku buyobozi bw’ishyaka

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ishyaka ryahoze riri ku butegetsi muri Gabon “Parti démocratique gabonais (PDG)”, ryirukanye Ali Bongo ku buyobozi bwaryo, ni nyuma y’uko ritakaje ubutegetsi ryari rimazeho imyaka 56 kubera kudeta yakozwe kuwa 30 Kanama 2023.

Kuri uyu wa Kane nibwo intumwa z’ishyaka zagiye mu rugo rwa Ali Bongo, kumumenyesha ko atakiri umuyobozi waryo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza. Nyina, Patience Dabany, na we yakuwe mu ishyaka, kikaba ari ikimenyetso cyo kwikiza abari abambari ba Bongo.

Paul Biyoghe Mba, wari Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Ali Bongo, ni uyoboye ishyaka. Uwigeze kuba Minisitiri w’intebe, Alain-Claude Bilie-By-Nze, uherutse gusaba ko habaho ivugurura ryimbitse ry’ishyaka, yabaye Visi Perezida wa kabiri. Angélique Ngoma, wahoze ari umuntu ukomeye mu gihe cya Omar Bongo, yagizwe Umunyamabanga mukuru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:26 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe