Gatumba – Ikimwaro cy’u Burundi gikomeje kwegekwa ku Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2023 ahitwa mu Gatumba I Burundi hagabwe igitero cyaguye mo abaturage Leta y’uburundi ivuga ko basaga 200.

Nkaho icyi gihugu kitakoze iperereza ndetse ngo gite muri yombi cyihutiye kumenyesha abenegihugu ko ibutero ababigabye baturutse mu Rwanda. Ndetse ngo baterwa inkunga n’u Rwanda.

 

Ingingo za 27 na 30 z’amategeko agenga umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC ziteganya ko amashyirahamwe yigenga ndetse n’abantu ku Giti cyabo bashobora kurega ibihugu muri uyu muryango.

Bisunze izi ngingo amashyirahamwe yigenga 6 yo mu Burundi yagejeje ikirego mu rukiko rwa Afurika y’uburasirazuba arega u Rwanda uruhare mu bwicanyi bwakozwe na RED Tabara mu gatumba umwaka ushize.

Aya mashyirahamwe yatanze ikirego ni FORIKONE F, ACOPA Burundi, Ligue izere ntiwihebure, ONLCT ou est ton Frere, PISK Burundi na Abana Bacu (ABA). Aya mashyirahamwe yishyize hamwe yasinye ku kirego bivugwa ko cyakiriwe mu mpera z’ukwezi kwa Mata.

Aya mashyirahamwe avuga ko u Rwanda ngo rwarenze ku masezerano agenga umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC ku birebana n’umutekano. Mu kirego cyayo agashimangira ko u Rwanda ngo ari rwo rucumbikiye abarwanyi ba RED TABARA. Gerald Hakizimana uyoboye FORIKONE F yagize ati “ibihugu biri muri EAC bisabwa kubana neza nta gihugu cyemerewe gushyigikira imitwe y’iterabwoba ngo yice abaturage b’ikindi gihugu.” Aya mashyirahamwe avuga ko yakoze amaperereza ngo afite ibimenyetso bihamya ibyaha u Rwanda. Ibi ngo ni nabyo bashingiye ho basaba indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 3 z’amadolari ya amerika ku miryango y’abahitanwe n’ibi bitero.

Uretse izi ndishyi z’akababaro kandi zigomba gucibwa u Rwanda, aya mashyirahamwe ngo yanasabye ko uru rukiko rwakwihaniza u Rwanda kuri ibi bitero. Urukiko rwa EAC rwemeza ko rwamaze guteguza u Rwanda ko mu gihe rwahamagazwa ruzitaba.

Leta y’u Rwanda yumvikanye kenshi ivuga ko ntaho ihuriye n’umutwe w’abarwanyi wa RED TABARA. Ndetse hakibazwa uko uyu mutwe uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uhuzwa n’u Rwanda. Alain Mukuralinda ati “Ubundi ujya mu rukiko nka ruriya iyo warangije imanza mu nkiko z’imbere mu gihugu. Déjà aho ngaho harimo ikibazo. Ko dufite inyandiko Perezida wa Repubulika y’uburundi na Chef d’etat Majoro bashyize ho umukono bemeza ko RED TABARA iba muri Kongo. Iyo nyandiko yonyine uwayiha umwavoka hano akamubwira ati reka nguhe ikiraka ujye kuburana uru rubanza. Akagenda afite iyo nyandiko akayijyana mu rukiko aho barenze. Iyo nyandiko bayibirindura bate?”

RED TABARA ubwayo yumvikana yemeza ko izo manza nta gaciro zifite kuko ngo bazi neza ko ntaho bahuriye n’u Rwanda. Gusa RED TABARA nayo igasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo itazashyirwa ho imibare ihanitse y’abaturage bishwe muri icyi gitero. Patrick Nahimana uvugira RED TABARA ati “turasaba iperereza ryigenga. Icyo dushaka ni uko yakorwa n’abantu badahabwa amategeko n’igisirikare.” RED TABARA isaba ko hakorwa iperereza rihuriwe ho n’abantu batari abo ku ruhande rumwe.

Ikimwaro cy’u Burundi gishingiye he? 

Hari abasesenguzi bagaragaza ko ibi birego byitiriwe amashyirahamwe yigenga nyamara Leta ari yo iri kuyavugira mo. Leta y’u Burundi imaze iminsi ishinja u Rwanda gufasha RED TABARA. Yahinduriye ibirego byayo mu mashyirahamwe ngo byitwe ijwi rya rubanda. Ishaka kugaragaza ko ijwi ryumvikana ari iry’abaturage ubwabo.

Ubundi kuba hari abaturage bari bashinzwe kurindirwa umutekano n’igihugu cyabo cy’u Burundi bikaba bitarakozwe uwa mbere abarundi bakwiriye kubaza inshingano ni Leta y’u Burundi.

Nyuma y’u Burundi Igihugu cya Kabiri abarundi bakwiriye kuba barega ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko niho aba barwanyi baje baturutse ni naho basubiye nyuma y’ibi bitero.

Icyo abasesenguzi bafata nko gutsindwa ndetse n’ikimwaro cya Leta y’uburundi ni uko mu kunanirwa inshingano kwayo ibirego byose biri kugerekwa ku Rwanda. Igihugu kidafite na hamwe kigaragara muri ibi bitaro bya RED TABARA.

Ikindi abasesengurira hafi politiki yo mu karere bashingiraho bemeza icyi kimwaro cy’u Burundi ni uko u Burundi nka Leta bushobora kuba buri kuyobya uburari. Hagamijwe ko abarundi baburiye ababo muri icyi gitero bahugira ku kinyoma cy’uko u Rwanda rwarezwe. Igitutu kuri Leta yabo kikagabanuka.

Mu kwezi kwa Gashyantare Leta y’u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi abayoboye RED TABARA. Kugeza ubu nta n’umwe uratabwa muri yombi. Mu ntangiro z’uyu mwaka kandi u Burundi bwahisemo gufunga imipaka yose ubuhuza n’igihugu cy’u Rwanda.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe