Gen Kabarebe yavuze ku nkuru y’ifungwa rya Perezida Kagame mu Bufaransa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu banyarwanda bakoresha urubuga rwa X hari umwe wiyise Dr. Dash abinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga rwahoze rwitwa Tweeter yabajije Rdt Gen Kabarebe ikibazo cy’amateka. Abaza gahunda yindi abasirikare na RPA bari bafite ubwo Paul Kagame wari ubayoboye mu 1992 yajyaga mu bufatansa agafungirwa yo.

Uko ikibazo cyari giteye: 

Mfite ikibazo nifuza kubaza General @KabarebeJames 

Muri Mutarama 1992 President Paul Kagame baramufunze yewe na team yari kumwe nayo nabo barabafunga. Mpora nibaza ibibazo byinshi kimwe wenda nkabandi banyarwanda bazi aya mateka, kandi numva General James Kabarebe ariwe wamenya neza ibi bintu.

Ku batabizi, muri 1992 President Kagame yagiye muri France ari kumwe n’ikipe nini cyane yari igizwe na Muzehe Tito Rutaremara, Mama Aloysia Inyumba, Afande Emmanuel Ndahiro, Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagina nabandi. Bariyo, President Kagame yahuye naba politicien ndetse n’abasirikare ba France kandi aba bose bari inshuti magara za Habyarimana.

Undi muntu President yahuye nawe ni Paul Dijoud. Uyu Dijoud yavuze ibintu byateye President Kagame kwibaza byinshi. Yaramubwiye ati; “RPA ihagarike imirwano kuko nitabikora izasanga Abatutsi barashije”

Uyu yari azi gahunda ya Genocide yari iri gutegurwa ngo irimbure Abatutsi.

Nyuma y’inama President Kagame na team ye yose, inzego z’umutekano za France zaje kubagwa gitumo mu rukerera nka saa 4 maze bajya kubafunga. Nubwo batamaze igihe kinini gusa barafunzwe.

Ikibazo nifuza kubaza General James Kabarebe, nk’umuntu wari aide-de-camp wa His Excellency, President Kagame yarabizi ko ashobora gufungwa ubwo yajyaga muri France kandi yasize atanze order ko urugamba rugomba gukomeza yaba ahari cyangwa adahari. 

Plan B yari iyihe iyo bakomeza kumufunga? Ese RPA yari kugera ku ntego zayo zo kubohora u Rwanda? Hari plan zari zihari zo kuzamufunguza yaba kuneza cyangwa ku nabi? Ese RPA yari imaze kubaka ubushobozi mu binyanye n’ubuyobozi ku buryo bitari kumera nka mbere ubwo Afande Fred Rwigema yatabarukaga? 

Afande James Kabarebe uba uri busy cyane mu kazi gusa ubwo uzabonera umwanya uzansubize in one way or another 🙏🏾 . “

Rdt Gen James Kabarebe yasubije uyu wamubajije yemeza ko ubwo urugamba rwakomezaga umugaba w’ingabo adahari, ngo umwanzi nawe atari yicaye ubusa.

Ati “Igihe HE,ajya mu bufaransa muri 1992,umwanzi yahise atera ibirindiro bye(High Command)ahitwa Gikoba.Hapfuye aba offisiye babiri mubamurindaga ba hafi (close security),hakomereka n’abandi ba offisiye bakuru babiri barimo LtG(Rtd)Charles Kayonga.Risk yari hose,dr!” 

Gen Kabarebe yongeraho ko Perezida Kagame ari umuyobozi wemera gushyira ubuzima bwe mu kaga kubw’inyungu za benshi. Ati “Umuyobozi afata ibyemezo, harimo nogufata risks (kwitanga), mu nyungu rusange. Ibindi muzanshake tubiganire.” 

Imbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo bugezwe ho bwo kuganira na benshi usanga biganje mo urubyiruko. Baba batazi neza amateka ndetse n’amasomo ayabitse mo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe