Gufunga umupaka k’u Burundi n’intambara yo muri RDC ntacyo byahungabanyije

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umaze iminsi ari mubi kubera ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ibi niko bimeze no ku Burundi buherutse gutera indi ntambwe bugafunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Abasesengura ubukungu batekereza ko uyu mwuka mubi ufite ingaruka ku bucuruzi n’ubukungu bw’ibihugu byombi. Icyakora, u Rwanda rwahamije ko gufunga umupaka k’u Burundi n’intambara yo muri RDC nta ngaruka bifite ku bukungu bwarwo.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko mu gihembwe gishize habaye kugabanyukaho gake ku byo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikongera bikoherezwa mu karere cyane cyane ibikomoka kuri Peteroli ariko muri iki gihembwe gishize byarongeye birazamuka.

Ati “Mu by’ukuri uretse nk’u Burundi bwafunze burundu, ariko iyo turebye ubwinshi bw’ibyajyagayo ni bike cyane, kuri Congo ntacyo turabona kigaragara ko cyagize ingaruka ku buhahirane cyane cyane hagati yacu nabo. Kugeza ubu mu mibare dufite nta kibazo tubona kidasanzwe”.

Rwangombwa yavuze ko mu 2023 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kurenza 6.2% byari biteganyijwe.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe