Guhura kwa Raila Odinga na Perezida Kagame gusobanuye iki?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Raila Odinga, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya bakaganira ku ngingo zirimo izifitiye inyungu akarere n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Nta kwezi gushize Odinga atangaje ko yiteguye gutanga kandidatire izamwemerera kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) asimbuye Umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’intebe wa Kenya yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayobora AU.

Guhura na Perezida Kagame akamugezaho icyifuzo cye ndetse akamusaba kumushyigikira no kumugerera ku bandi bakuru b’ibihugu, ni imwe mu mpamvu ishobora kuba yamuzanye i Kigali.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe ku butegetsi kandi ufite ibigwi n’igikundiro ku mugabane wa Afurika. Ni umwe mu ba Perezida bavuga rikumvikana kandi ubanye neza n’ibihugu byinshi kurusha abandi muri Afurika. Iyo ugeze mu majyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba bwa Afurika n’Uburasirazuba, biroroshye kuba yatanga umukandida agatorwa.

Ingero ni nyinshi. Yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF aratsinda, ashyigikira kandidatire ya Moussa Faki Mahamat, aratsinda, ashyigikira kandidatire ya Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abandi benshi baratsinda. Kubera iki Odinga atamwisunga?

U Rwanda rukomeje gutanga abakandida beza mu miryango inyuranye kandi bose bigacamo, nta kabuza ko rushyigikiye Odinga na we byakunda kuko ruzwiho kudashyigikira abakandida buhumyi. Twavuga nka Dr Monique Nsanzabaganwa muri AU, Gatete Claver muri UNECA n’abandi benshi.

Mu rugendo rwo kuyobora komisiyo ya AU, Odinga aherekejwe n’uwahoze ari perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, wavuze ko ari igihe gikwiye kugira ngo umuntu ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ayobore Komisiyo ya AU kandi yizera ko Odinga azaba umukandida ukomeye.

Yagize ati: “Dukeneye umuntu ufite uburambe, umuntu wumva ibintu turimo ndetse n’umuntu ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Odinga kuba yarakoze imirimo mu Muryango w’Abibumbye, UN, bimuhesha icyizere n’ibyiyumviro byo gusimbura Amb Moussa Faki Mahamat uzasoza manda mu mwaka utaha wa 2025.

Biragaragara ko Odinga ashaka cyane kuyobora AU. Mu minsi ishize ari kumwe na Perezida Ruto batacanaga uwaka bahuye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni muri Uganda, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo no gushyigikira kandidatire ye.

Ubwo uyu muhuro wabaga, ibitangazamakuru byatangaje ko Odinga na Ruto biyunze, ku rundi ruhande ariko abasesenguzi bagaragaje ko kujya muri AU kwa Odinga ari umushinga wa guverinoma ya Perezida Ruto wo kumuvana muri politiki y’iki gihugu, dore ko amaze kwiyamamariza kuyobora Kenya inshuro eshanu zose ariko atsindwa ndetse bigakurikirwa n’imvururu zagiye zihitana abantu.

Raila Odinga, aramutse atsindiye kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, umwaka utaha, mu gihe amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya azaba muri 2027 yazasanga kuri manda ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, asigaranye imyaka ibiri, bigaragara nk’umutego kuri Odinga wo kuba atabona uko ava kuri uwo mwanya ngo ajye kwiyamamariza kuyobora Kenya.

Raila Odinga aganira n’itangazamakuru, yavuze ko bitewe n’inshingano yigeze guhabwa muri AU, mu 2019 nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo, byamusigiye ubunararibonye azubakiraho kuko yabashije kwiga kuri buri gihugu.

Odinga aramutse abaye Perezida wa Komisiyo ya AU, byaba intsinzi ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba dore ko Umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo muri iki gihe, ari Dr Monique Nsanzabaganwa, ukomoka mu Rwanda.

Perezida wa Kenya, Dr Ruto aherutse gutangaza ko we n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeranyijwe kuzashyigikira umukandida umwe mu matora ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Ruto yagize ati “Twaricaye mu rwego rwa EAC, turaganira nk’abakuru b’ibihugu bya EAC twemeranya ko tuzashyigikira umukandida umwe”.

Perezida Ruto yakomeje avuga ko icyo cyemezo cyagezweho nyuma y’ibiganiro byinshi, ati “Tuzashyigikira umukandida umwe nk’abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba kuko izo ni zo mbaraga zacu nk’umuryango”.

Amatora yo gushaka uzasimbura Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2025, ariko ibikorwa byo gushaka abatahana muri ayo matora byo byaratangiye, hakaba hari abamaze gutangaza ko baziyamamaza kuri uwo mwanya.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:22 pm, May 9, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1017 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe