“Guteta mubihe igihe gito!” – Perezida Kagame yahanuye urubyiruko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kugabanya igihe cyo guteta ahubwo bakongera igihe cyo kurinda ibyo igihugu kigeze ho. 

Muri ibi birori urubyiruko rusaga 7500 rwari muri BK Arena rwifuje kumva niba mu mikurire ya Perezida Kagame nabwo hari ho ibikorwa by’ubukorerabushake byari ho n’urwego rwabyo.

Perezida Kagame yagaragaje ko yakuze mu bitekerezo yihuse cyane; kuko ngo ku myaka 15 yiyumvaga nk’ufite 18. Ashimangira ko mu mabyiruka ye na bagenzi be nta mwanya wo guteta wari uriho. Ati “kudateta byatumaga utekereza mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni ukwibaza ngo kucyi? Ubwa kabiri ni ukwibaza ngo ejo hazaba hameze hate?”

Perezida Kagame wari impunzi mu gihugu cya Uganda yavuze ko we na bagenzi be bibazaga kenshi ikibazo kivuga ngo “Kucyi ari njye biba ho gutya?” Bakibaza icyo bakora ngo babivemo ariko kenshi ntibabone igisubizo kuko bari bakiri bato.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo y’ubuto. Ati ” Ntimuzatete cyane. Guteta ni byiza, bigushobokeye wateta; ariko nabyo wajya ubiha igihe cyabyo. Ukagira igihe cyo guteta, ukagira igihe cyo kuvuga ngo Oyaa reka nitonde ejo sinzi uko byamera cyangwa nitegure guhangana n’ibizaza ejo”.  

Kuri Perezida Kagame ngo ubuzima bwiza ntibukwiriye gutuma abantu barengwa. Ati “N’uwatomboye bimwe bagura amatike, ugatombora amafaranga menshi. Udakuze mu mutwe, araguhitana ukiyafite; cyangwa akagira atya akarigita akabura “. Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko kugira igihe cyo guteta n’igihe cyo kurinda ibyo batomboye.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abakorerabushake babarirwa muri Miliyoni 1.9. Kuva muri 2013 uru rubyiruko ruvuga ko rwabashije kubakira abaturage inzu zigera kuri 1,295, ruvugurura izigera kuri 5,813. rwubaka ubwiherero busaga 17,321.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:19 pm, May 19, 2024
temperature icon 27°C
light rain
Humidity 44 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe