Guverinoma yagurishije LABOPHAR imaze imyaka irenga 10 isinziriye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma y’u Rwanda yemeje amasezerano yo kugurisha Laboratwari y’Igihugu ikora imiti (LABOPHAR) iherereye i Huye, aho yaguzwe na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd. Iyi laboratwari yari imaze igihe kirekire idakora yari yitezweho gukorera mu gihugu imwe mu miti.

Muri Gicurasi 2022, Leta yashyize ku isoko iyi Laboratwari, icyo gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyavuze ko biri muri gahunda yo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bya Leta.

Iyi laboratwari yari imaze igihe kinini idakora. Mu 2020, Abadepite basabye Minisiteri y’Ubuzima kuvugurura LABOPHAR, yahoze inifashishwa n’abiga Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda.

LABOPHAR yahoze mu bigo bikomeye byakoreraga mu Mujyi wa Huye. Ni yo yahinduwemo Ishami rikora imiti mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC/ Medical Production Division).

Mu mpera ya 2000, Cooperation Technique Belge (CTB) yateye inkunga Labophar yo kubaka no gusana inyubako zayo ndetse itanga imashini zigezweho zikora imiti mu rwego rwo gukoramo uruganda rw’imiti.

LABOPHAR yakoraga imwe mu miti u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza mu nganda zo hanze. Mu 2011 nibwo yahurijwe hamwe n’ibindi bigo byari bifite aho bihurira n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima.

Nyuma y’ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Labophar yakoraga imiti yahinduwe MPD (Medical Production Division) naho Camerwa yatumizaga imiti hanze ikanayikwirakwiza mu gihugu iba MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), zombi uko ari ebyiri zikora bimwe.

Mu 2011 ubwo LABOPHAR yashyirwaga muri RBC yari ifite intego ko yajya itanga imiti ku kigero cya 11% ariko mu 2018 igenzura ryerekana ko yakoraga ku kigero cya 0.8%.

Abadepite bavuze ko LABOPHAR ititaweho cyane ko yagize igihombo cya miliyoni 300 Frw y’ibikoresho byavaga hanze bitagikoreshwa.

LABOPHAR mu 2013 yari igeze ku rwego rwo gukora imiti 32 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda ariko ubu nta muti n’umwe igikora.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *