Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibigori bihunguye kizajya kigurwa 400 Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311 Frw.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko byakozwe hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024 yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.
Abahinzi bibukijwe ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe kandi abaguzi bakabanza gusinyana amasezerano n’amakoperative bakajya bishyuraa mbere yo gutwara umusaruro w’abahinzi.
- Advertisement -
Ubwanditsi