Guverinoma yashyizeho igiciro fatizo cy’ibigori

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibigori bihunguye kizajya kigurwa 400 Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311 Frw.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko byakozwe hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024 yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.

Abahinzi bibukijwe ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe kandi abaguzi bakabanza gusinyana amasezerano n’amakoperative bakajya bishyuraa mbere yo gutwara umusaruro w’abahinzi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:17 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 28°C
few clouds
Humidity 21 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe