Hafi 1/2 cya Ruswa yakurikiranwe mu myaka 5 yaririwe muri Kigali

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro Dusangirijambo cya Radio na televiziyo y’igihugu umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wihariye 45, 8% by’amadosiye y’ibyaha bifitanye isano na ruswa yakurikiranywe mu myaka itanu ishize. 

Muri rusange ngo amadosiye yakurikiranwe arimo Ruswa n’ibyaha bifitanye Isano kuva muri 2018 kugeza ubu angana na 5 107 aya madosiye ngo yakurikiranywemo abantu 10 169.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel wari muri iki kiganiro we yemeza ko abaturage bo mu mujyi bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo ari nayo mpamvu abayobozi badatanga serivisi nziza bagamije Ruswa bagenda bafatwa.

Mu byaha RIB igaragaza ko bifitanye Isano na Ruswa birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro,  gusonera bitemewe n’amategeko, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite n’ibindi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:34 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe