Impamvu guhingisha imashini mu Rwanda bitagenze uko byatekerezwaga

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko ubuhinzi bukoresha imashini, hari aho bugoye mu Rwanda kuko ahantu henshi hahingwa hagizwe n’imisozi.

Kongera ubuso buhingwa no kubutunganya neza kandi ku gihe; ni bimwe mu byo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko byongera umusaruro w’ibiribwa bikomoka ku buhinzi. Icyakora iyi minisiteri igaragaza ko gukoresha imashini zihinga bisa n’ibireba abahinga ku butaka burambuye.

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda babifata nk’ikibazo, kuko ubutaka bunini buhingwa buba ku misozi, bagasaba ko hakoreshwa ibimasa byakwigishwa kurira iyi misozi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko ubu buryo bw’ibimasa, atari bwo bwafatwa nk’amahitamo ku bahinga ku misozi, aho avuga ko ubutaka buhingwaho bumaze kugabanukaho 10% mu myaka 10 ishize, bityo ko hakenewe imbaraga zisumbuyeho kugira ngo ubucye buhari bubyazwe umusaruro ukenewe.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:13 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe