Umutwe wa Hamas washyize hanze ubutumwa bw’amashusho bwerekana babiri mu baturage wafashe bugwate Ari bazima. Muri aya mashusho Hamas yavuze ko yifuza kugaragaza ko abo yafashe bugwate mu gitero cyo kuwa 7 Ukwakira 2023 bakiri bazima.
Aba bagaragaye muri aya mashusho ni umunyamerika Keth Siegel w’imyaka 64 ndetse n’umunya Isiraheli Omri Miran. Aya mashusho bikekwa ko yafashwe ku munsi wa Pasika y’abayahudi umunsi wizihijwe muri icyi cyumweru. Isiraheli yagabye ibitero byinshi ndetse bikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Gaza ariko ntirabasha kubohoza abafashwe bugwate bose.
Imiryango y’aba bagaragaye mu mashusho yasabye Leta ya Isiraheli gukomeza urugamba rwo kubabohoza. Gusa haranatekerezwa uko hasubukura ibiganiro byo kubabohoza mu mahoro; binyuze mu muhuza Misiri.
Aya mashusho yasohowe na Hamas yabaye nko kwenyegeza umuriro, kuko mu mujyi wa Ter Aviv muri Isiraheli hakomeje imyigarambyo y’abaturage ba Isiraheli basaba Leta gushyira imbaraga mu rugamba rwo kubohoza abafashwe bugwate.
Mu Ugushyingo 2023 Hamas yarekuye abagera ku 105 mu bo yarwaye ho bunyago; mu gihe Israel yari yemeye gutanga imfungwa 240 z’abanye Palestine ndetse n’iminsi 7 yagahenge k’intambara. Hamas iherutse kwanga ubusabe bwa Isiraheli bwo gutanga agahenge k’intambara mu gihe cy’icyumweru bitandatu ngo nayo irekure abagera kuri 40.
Kugeza ubu abo Hamas yafashe bugwate igifite babarirwa mu 133 gusa harimo 30 bikekwa ko bashobora kuba barishwe.