Hamas yasohoye amashusho y’abo yafashe bugwate

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umutwe wa Hamas washyize hanze ubutumwa bw’amashusho bwerekana babiri mu baturage wafashe bugwate Ari bazima. Muri aya mashusho Hamas yavuze ko yifuza kugaragaza ko abo yafashe bugwate mu gitero cyo kuwa 7 Ukwakira 2023 bakiri bazima. 

Aba bagaragaye muri aya mashusho ni umunyamerika Keth Siegel w’imyaka 64 ndetse n’umunya Isiraheli Omri Miran. Aya mashusho bikekwa ko yafashwe ku munsi wa Pasika y’abayahudi umunsi wizihijwe muri icyi cyumweru. Isiraheli yagabye ibitero byinshi ndetse bikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Gaza ariko ntirabasha kubohoza abafashwe bugwate bose.

Imiryango y’aba bagaragaye mu mashusho yasabye Leta ya Isiraheli gukomeza urugamba rwo kubabohoza. Gusa haranatekerezwa uko hasubukura ibiganiro byo kubabohoza mu mahoro; binyuze mu muhuza Misiri.

Abanya Isiraheli mu myigaragambyo i Ter Aviv

Aya mashusho yasohowe na Hamas yabaye nko kwenyegeza umuriro, kuko  mu mujyi wa Ter Aviv muri Isiraheli hakomeje imyigarambyo y’abaturage ba Isiraheli basaba Leta gushyira imbaraga mu rugamba rwo kubohoza abafashwe bugwate.

Mu Ugushyingo 2023 Hamas yarekuye abagera ku 105 mu bo yarwaye ho bunyago; mu gihe Israel yari yemeye gutanga imfungwa 240 z’abanye Palestine ndetse n’iminsi 7 yagahenge k’intambara. Hamas iherutse kwanga ubusabe bwa Isiraheli bwo gutanga agahenge k’intambara mu gihe cy’icyumweru bitandatu ngo nayo irekure abagera kuri 40.

Kugeza ubu abo Hamas yafashe bugwate igifite babarirwa mu 133 gusa harimo 30 bikekwa ko bashobora kuba barishwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:26 pm, May 16, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1021 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe