Hamaze guterwa intambwe ishimishije mu guhangana nikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme ku buryo abanyeshuri barangiza bafite ubushobozi isoko ry’umurimo rikeneye, goverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugabanya ingendo ndende z’abanyeshuri, ubucucike mu byumba by’amashuri, kwita ku mibereho myiza ya mwarimu ndetse no guteza imbere inyigisho zijyanye n’imyuga.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko amashuri mu Rwanda hakibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri ku kigero cy’abana 70 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru ugendeye kuri gahunda ya leta aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyajyamo abana 46.

Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente avuga ko ni muri uru rwego, hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 27.000 bityo umubare w’ibyumba byigirwamo ugera ku birenga 76.000.

Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba kimwe ugabanyuka, uva ku bana 80 mwishuri rimwe muri 2017 ugera ku bana 55.

Ndetse n’umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi wariyongereye, ku buryo umubare w’abanyeshuri ku mwarimu umwe mu mashuri abanza wavuye kuri 62 mu 2017 ugera kuri 57 muri 2023.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:19 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe