Hamuritswe igitabo gishingiye ku buhamya bw’abari abana mu gihe cya Jenoside

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Umushakashatsi ku mateka, Dr Hélène Dumas wo mu gihugu cy’u Bufaransa yamuritse igitabo yise ‘Sans Ciel Ni Terre’, ni igitabo gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana bafite hagati y’imyaka 5 na 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igitabo ni ‘Sans Ciel Ni Terre’ bivuga “nta Juru nta n’isi” cy’Umufaransakazi w’umwanditsi akaba n’umunyamateka, Dr Hélène Dumas kigaruka ku buhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe bari bafite hagati y’imyaka 5 na 12.

Ubuhamya bwabo babwanditse mu makayi 105 guhera mu 2006 muri gahunda bafatanyijemo n’umuryango AVEGA agahozo.

- Advertisement -

Dr Hélène Dumas avuga ko mu byo yifashishije yandika iki gitabo harimo n’inyandiko zari mu bubiko bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Hélène Dumas agaruka kuri bimwe mu byamuteye kwandika igitabo giteye gutya yagize ati “Ubwo nahinduraga ubu butumwa mu Gifaransa byansabye kubikorana ubushishozi kuko nasahakaga kubyandika neza nkuko bimeze mu Kinyarwanda, mu byukuri icyo naringendereye si Igifaransa cyanditse cyangwa kivugitse neza, icy’ingenzi kwari ukwandika ubuhamya bwabo mu mwimerere wabwo nkuko babyiyandikiye, tubirerebeye mu buryi bwa siyansi kuri njye aya makayi banditsemo ubuhamya bwabo si nayafashe nk’ahantu ndi gukuramo amakuru y’amateka azamfasha kwandika igitabo, ahubwo nabibonaga nk’inyandiko z’umwimerere.”

Dr Hélène akomeza avuga ko inyandiko zanditswe n’aba bana zandikanywe isuku n’ubushishozi, aho bandikagamo amazina y’ababo bishwe, ngo ibyo banditsemo byari birenze ibyo ubushakashatsi bwabasha kubona, ndetse ngo ibi nibyo byatumye atabufata nk’inyandiko zisanzwe, kuko kuri we zari inyandiko zigaragaza uko amarangamutima yabo akomeretse, ikaba impamvu yacyanditse agamije gukora icyegeranyo adahinduye umwimerere w’inyandiko za mbere.

Iki gitabo nubwo cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa, ariko kuri ubu kirimo gushyirwa mu rurimi rw’Icyongereza n’umwarimu muri Kaminuza ya Yale yo muri Amerika, Louisa Lombard.

Louisa Lombard avuga ko icyamuteye kugishyira mu Cyongereza ari uburyo cyandikanwe umwimerere ku buryo ugisoma wese biba bisa nk’aho avugana n’aba bana imbonankubone.

Ati “Iki gitabo nsa naho nkigendana mu mutima wanjye, si igitabo usoma gusa birangirire aho ahubwo gifite uburyo kiguma muri wowe, nekereza kandi ko impamvu bimeze gutyo ari uburyo Hélène yacyanditse akoresheje amagambo aba bana bivugiye ku buryo umuntu utazi u Rwanda cyangwa se uzagisoma atari mu rungano rumwe n’abanditse ubu buhamya azabasha gusobanukirwa ndetse akumva byimbitse amarangamutima y’aba bana banditse ubu buhamya.”

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH), Umutoni Sandrine yashimye uburyo uyu mwanditsi yanditsemo iki gitabo kigaragaza amarangamutima atavangiye y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ari ingenzi ko kinashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati “Amarangamutima y’abana burya nta kayunguruzo agira, ntibayagaragaza bashaka kuyagira meza cyangwa se adasanzwe bagamije gukura umutima, ahubwo bayagaragaza nkuko ari kandi nekereza ko aribwo bwiza n’umwimerere w’iki gitabo, nkuko Hélène yabivuze ndatekereza ko ari ingenzi ko iki gitabo gishyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo twumve ubutumwa bw’aba bana mu Kinyarwanda ndetse bunasangizwe n’abandi, hagize n’ugira ubutwari bwo kubashaka tukamenya uko ibyiyumviro byabo biri n’urugendo rw’ubuzima bwabo nyuma yo kubona ubuhamya bwabo wenda byadufasha kumva iki gitabo biruseho.”

Impuguke mu kwandika ibitabo kuri Jenoside bahamya ko buhamya buri muri iki gitabo butanga amakuru yose akenewe ku mateka aba bana banyuzemo.

Iki gitabo ‘Sans Ciel Ni Terre’ cyasohotse mu mpera z’umwaka wa 2020, gusa akaba ari ubwa mbere umwanditsi wacyo akimurikiye mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kizasohoka mu rurimi rw’Icyongereza muri Kamena uyu mwaka wa 2024.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:08 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 51 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe