Handball: Ikipe ya Polisi yaguze abakinnyi batanu bari inkingi za mwamba muri Gicumbi

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’amaboko wa handball (Police HC) yaguze abakinnyi bashya 8 bazunganira abandi bari basanzwe muri iyi kipe, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kwegukana intsinzi.

Ni mu gihe iyi kipe ya Police HC ikomeje kwitegura Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Handball izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe.

Abakinnyi bose baguzwe mu makipe ya hano imbere mu gihugu bakaba biganjemo batanu bari inkingi za mwamba muri Gicumbi HC aribo; Kubwimana Emmanuel, Hakizimana Dieudonne, Ndayisaba Etienne, Akayezu André (Kibonge) na Kayijamahe Yves.

- Advertisement -

Akayezu André bakunze kwita Kibonge yamenyekanye cyane akiri umukinnyi wa APR HC mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Gicumbi HC, afatanyije na Kayijamahe Yves, bakaba bari mu bakinnyi bagoraga cyane ikipe ya Police HC, iyo yabaga yahuye na Gicumbi HC.

Abandi ni Byiringiro Jean D’Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu na Hakim Mupipi Prince hamwe na Rugwiro Yvan bavuye mu ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma. Aba bakinnyi bose bakaba biyongereye ku bandi bakinnyi 14 bari basanzwe muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 nibwo biteganyijwe ko hazatangira shampiyona y’Igihugu ya Handball, aho kuri uwo munsi Police HC izakina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, imikino ikabera i Kigoma.

Bucyeye bwaho ku Cyumweru, Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n’Ishuri rya ADEGI Gituza, ku kibuga cya ADEGI Gituza mu Karere ka Gatsibo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:03 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 51 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe