Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’ibinini byo mu bwoko bwa Paracetamol byanditseho P500 birimo Virusi y’ubukana kandi yica, ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyanyomoje aya makuru, kivuga ko bitari ku isoko ryo mu Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki kigo taliki ya 01 Gashyantare 2024, rivuga ko Rwanda FDA imenyesha abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.
Iki kigo cyaboneyeho kwizeza Abaturarwanda ko imiti yose ijya ku isoko ry’u Rwanda, ibanza kugenzurwa kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma y’uko ishyizwe ku isoko.
Iyi Virusi ya ‘Machupo’ byavuzwe ko iba muri ibi binini, izwiho ubukana budasanzwe, kuko uwo yafashe arangwa n’ibimenyetso bikomeye birimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, ndetse ko yica cyane.