Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’amatora y’abasenateri Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko hari abanyarwanda benshi batarumva impamvu yo gutora abasenateri.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yasabye inzego zegereye abaturage gukomeza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage inshingano z’abasenateri n’impamvu bagomba kuva mu matora.
Madame Gasinzigwa yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza nta kibazo cyari cyagaragara. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuwa 26 Kanama 2024.
Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, igizwe n’Abasenateri 26. Muri bo, 12 baratorwa aho mu Mujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe, Amajyaruguru 2, Amajyepfo 3, Iburasirazuba 3 ndetse n’Iburengerazuba hagatorwa Abasenateri 3.
Amatora y’abasenateri ateganijwe taliki 16 na 17.09.2024. Abazatorwa ni abàsimbura abari baratowe mu mwaka wa 2019.