Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’amata n’inganda ziyatunganya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata ndetse n’abandi bantu 45 batunganya amata bagakoramo ikivuguto, Fromage n’ibindi.

Umuyobozi mukuru mungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze, yavuze ko izi nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare. Ruzatangira muri Werurwe.

Ati “Ruje gukemura ikibazo cyo kubura aho dutunganyiriza amata. Ntabwo dufite impungenge z’uko amata azabura, ariko no mu borzoi twaganiriye nabo, uko bazabasha kugira umukamo w’amata uhoraho.”

Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Alexis Kabayiza, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku bibazo byose by’umukamo aborozi bafite. Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amata no kuyabika. Ni ibintu bizatuma hatongera kubaho igiciro gihindagurika bitewe n’igihe.

Yakomeje avuga ko uruganda rutunganya umukamo w’amata muri Nyagatare ruzatangira imirimo yarwo mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024.

Ati ‘‘Imibare itwereka ko usibye n’inganda zisanzwe zihari hari n’ingamba zo kujya umukamo utunganywa ku buryo buhagije.’’

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rwakira umukamo ugera kuri litiro 800 ku munsi. Ni mu gihe urebye umukamo wari usanzwe uhari ntabwo inganda zose uziteranyije zitari zifite ubushobozi bwo gutunganya izo litiro zose.

Ati ‘‘Ni ibintu bisa nk’aho bigira ingaruka ku mafaranga cyangwa ku mworozi. Uruganda rwamaze kuzura, rurimo kugeragezwa ku buryo bitarenze uku kwezi kwa Gatatu ruzatangira gukora.”

Kayitare Saranda Godfrey, uhagarariye aborozi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko batari basanzwe bafite ikibazo cy’isoko cyane ko litiro ibihumbi 50 zigurwa na leta muri gahunda yo kugaburira abana.

Ni mu gihe andi mata acuruzwa ku makusanyirizo, naho andi Uruganda rwa Inyange Industries rukayatwara kuko rwo rutwara litiro ibihumbi 40.

Umuyobozi Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze, yavuze ko uretse i Nyagatare, utundi turere twagaragaje ko dufite umukamo uhagije, hashyizweho uburyo bwo kuwugura. Yatanze urugero rwo muri Gatsibo, aho amata ajya mu mashuri ari litiro ibihumbi 7. Mu tundi turere twa Gicumbi, Nyabihu n’ahandi, uruganda rwa Inyange rurayatwara rukajya kuyatunganya.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:57 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe