Udutsiko tw’amabandi yitwaje intwaro, twongeye kugaba ibitero mu bice by’umurwa mukuru wa Hayiti, Port-au-Prince, aho humvikanye urusaku rw’imbunda zikomeye mu mpande zose z’uyu murwa mukuru.
Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bavuze ko babonye imibiri byibura itanu muri Port-au-Prince no mu bice bihazengurtse.
Amakuru aravuga ko aya mabandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Werurwe 2024, yafunze amwe mu marembo y’umujyi, ngo ko nta muturage uri gushobora kuva mu rugo.
Abatuye mu bice biri kuvugiramo amasasu bakaba batakambiye Polisi ya Hayiti ngo ibatabare, Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi ibiri aya mabandi yigabije ibice by’umujyi wa Petion-Ville, uri hafi y’umurwa mukuru, Port-au-Prince, abantu barenga 10 bakahasiga ubuzima.