Hazima uwatse! Couples 5 z’ibyamamare zatandukanye bikababaza benshi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Urukundo ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu ndetse na Bibiliya irongera ikabitwibutsa mu itegeko riruta ayandi yose igira iti “Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”, igakomeza kugenda ibitwereka ko kugira ngo Adam na Eva bave mu ngobyi ya Edeni byatewe n’urukundo ruhambaye Adam yakundagamo Eva bituma anarya no kwitunda Imana yari yarababujije kuryaho, ninde wakwibagirwa inkuru ya Samson aho kubera imbaraga z’urukundo yakundagamo Derilla yamuhishuriye ibanga ry’imbaraga ze ko ari umusatsi atogoshe kuva yavuka bituma Abafilisitiya bamenya intege nke ze bamunogoramo amaso?.

Ubanza ari na yo mpamvu kubera imbaraga z’urukundo habayeho umunsi wahariwe abakundana ‘Saint Valantin’ wakomotse k’umupadiri w’i Roma ufatwa nk’umutagatifu w’urukundo witwaga ‘Valentin’. Uyu yaje kwicwa mu mwaka wa 269 nyuma ya Yesu.

Buri muntu uri mu rukundo aba yumva yaguma muri uwo munyenga ubuziraherezo, yifuza ko urukundo arimo rwaramba. Ibi ni nako bigenda ku byamamare, hari ‘couples’ z’ibyamamare zagiye zimenyekana mu rukundo ruhambaye nyuma zikaza gutandukana.

Makuruki yaguteguriye couples z’ibyamamare zakundanye bigatinda nyuma zikaza gutandukana bikababaza abafana:

1.Chriss Brown na Rihanna

Urukundo rwaba bombi rwavuzweho ibintu byinshi, ibihe byiza bagiranye byagiye bitambuka kenshi mu binyamakuru, ariko nyuma icyaje gutungurana ni uburyo Chris Brown yaje gukubitira mu ruhame Rihanna, kuva ubwo urukundo rwabo rutangira kuzamo agatotsi bikajya bivugwa ko basubiranye, hashira igihe bagashwana burundu.

Nyuma yo gutandukana inshuti za Rihanna zagiye zivuga ko yakunze cyane Chris Brown ariko we ntabihe agaciro. Ubu Rihanna akaba yaraje gushakana n’umuraperi Asap Rocky ndetse bafitanye n’abana babiri.

2. Riderman na Asinah Erra

Aba bombi bakundanye imyaka igera ku munani, ariko bitunguranye batandukana mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi Riderman yahise ashinga urugo na Miss Agasaro Nadia.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2008, Asinah na Riderman ntibasiganaga, amafoto yabo n’inkuru z’urukundo rwabo byacicikanaga ubutitsa mu itangazamakuru.

Muri 2012 nibwo Nadia wigaga mu mashuri yisumbuye i Rubavu we n’umuryango we bari bagituye i Musanze ari naho yamenyaniye na M lzzo, inshuti magara ya Riderman, ubucuti bwa M lzzo na Nadia bwarakomeje kugeza aho bimukiye i Kigali ari naho yaje kumuhuriza na Riderman.

Bivugwa ko ahagana mu mpera za 2014, Asinah yatangiye gushyira igitutu kuri Riderman amubwira ko bagomba kurushinga undi akabyima amatwi, ariko muri iki gihe nibwo Riderman yari atangiye kugirana umubano udasanzwe na Miss Nadia, maze aza no gusama inda ye mu mpera za 2015, nuko Riderman asa nubuze amahitamo yiyemeza kurushinga na Miss Agasaro Nadia.

Mu nkuru z’urukundo zabaye mu Rwanda mu byamamare iya Riderman na Asinah n’ubu ntijya ibura kuvugwa kubera uburyo bakundanye benshi bazi ko batazandukana. Nyuma yo gutandukana Asinah Erra yavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye barimo umuzungu ariko batandukanye bamaranye igihe gito, ndetse na Michael Sarpong wakinnye mu ikipe ya Rayon Sport.

3. Jason Derulo na Jordan Sparks

Gutandukana kwaba bombi byababaje benshi mubari babazi bya hafi ndetse n’abakunzi babo muri rusange cyane ko bakunze kugaragaza ndetse no kuvugira mu ruhame ko bazabana ubuziraherezo, gusa ibi siko byaje kugenda kuko nyuma yigihe kinini bakundana, muri 2014 nibwo haje inkuru ivuga ko urukundo rwabo rwageze ku iherezo, nyuma y’imyaka itatu bakundana. Imyaka yose bakundanye ntibigeze nta rimwe bahisha ibyurukundo rwabo.

4. Justin Bieber na Selena Gomez

“Jelena” niko kari akazina k’akabyiniriro k’aba bombi ndetse iyo wabaga uri umufana wabo wabaga uri muri hashtag yitwa #Team Jelena, aba bombi bagikundana bari bakunzwe cyane n’abana bari munsi y’imyaka 18 dore ko bari bo bafana babo ba mbere kuko babafataga nk’icyitegererezo.

Muri 2010 nibwo aba bombi bakundanye, baza gutandukana muri 2015, ariko muri icyo gihe bavugwagaho kongera gusubirana bya hato na hato. Mu mpera za 2017 byavuzwe ko aba bombi bongeye gusubirana gusa bongera gutandukana 2018.

Amateka y’urukundo rw’aba bombi ateye urujijo cyane kuko bagiye batandukana nyuma ukabona bongeye basubiranye. Nyuma yo gutandukana na Bieber, Selena yaje kuvugwa mu rukundo numuhanzi The Weekend ariko nyuma baza gutandukana, kuri Justin Bieber ubu akaba yarashakanye na Hailey Baldwin, ndetse byaje no kujya hanze ko aba bombi bari inshuti kuva mu bwana.

5. Diamond Platnumz na Zari Hassan

Nubwo benshi bari bamenyereyw ko Diamond ari umugabo wikundira abakobwa cyane ubwo yafataga icyemezo cyo kubana na Zari Hassan twatekereje ko ahisemo kumesa kamwe, ibi byatumye iyi couple ikundwa hirengagijwe icyatumye buri umwe ku giti cye yamamara, biba akarusho ubwo bari bamaze kubyarana abana babiri, ibintu bitari bimenyerewe kuri Diamond kuko benshi batandukanaga bafitanye umwana umwe cyangwa ntibamarane kabiri.

Nubwo hirengagijwe ibihuha byavugwaga kuri Diamond benshi babonga urukundo rwabo ruryoshye, gusa nyuma yaho ku mugoroba wa taliki ya 14 Gashyantare 2018, mu munsi wa Saint Valentin nibwo uyu munyamideli Zari Hassan yanditse ku rukuta twe rwa Instagram ko ibye na Diamond byarangiye, yongeraho ko icyo bazakomeza gufatanya ari ukurera abana babyaranye. Amakuru yaje kuba impamo aho kuri ubu babanye nk’ababyeyi bahujwe n’abana gusa, ndetse ubu Zari akaba yaranashakanye na Shakib ‘Cham’ Lutaaya

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 am, May 2, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe