Mu cyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu turere 9. Muri ibi bishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka hagaragara mo hegitari zirenga 350 zigomba gukorerwa mo ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ ibinyabuzima.
Uturere twamaze kwemererwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka ni Gakenke, Korehe, Ngoma, Rwamagana, Nyaruguru, Rubavu na Rulindo. Ubu bukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima bugomba kugira icyanya cya hegitari 308.9 mu karere ka Rwamagana, hegitali 36 mu karere ka Rulindo na hegitali 8.1 mu karere ka Gakenke.
Hamwe mu hamaze kwemezwa ko hagiye kugirwa icyanya cy’ubukerarugendo ni ku mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze. Umugezi uva mu birunga ukiroha muri Nyabarongo igana mu kiyaga cya Victoria na Nil.
Akarere ka Musanze gasanzwe gafite ubuso bungana na hegitali 283.8 bukorerwaho ubukererugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Muri ibi bishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka kandi harimo ibice byagenewe imijyi, ubuhinzi, imigezi n’ibishanga ndetse n’ibyanya bikomye.